00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese ni ngombwa kwambara ijile mu ikoti?

Yanditswe na

Jules Rutabingwa

Kuya 20 February 2015 saa 11:59
Yasuwe :

Kwambara ijile (waistcoat) mu ikoti ntibivugwaho rumwe. Hari abavuga ko bibabera umutwaro kuyambara mu gihe abadi bo babangukirwa no kuyambara ikabatera kumva baberewe.

Abahanga mu by’imyambarire bagaragaza ko ijile ari ikintu gihambaye. Ishobora kwambarwa mu ikositimu bisa cyangwa igeretse ku ishati yonyine bitewe n’uko ushaka ko igaragara.

Yaba se igaragaza agaciro ku muntu? ni iki wayambariraho? Uburyo ijile wambarwa igomba kuba igukwiriye neza, itagufashe cyane, kandi bikaba byiza isa n’ikote ryayo. Iyo rikwegereye, usanga hazamo kwihina hina bigatuma uyambaye abura amahwemo.

Byaba byiza ko iba irekuye kugira ngo ubone ubuhumekero. Byatangiye bivugwa ko igipesu giheruka kidakwiye gufungwa, nyuma byaje guhinduka umuderi. Ibi bikaba byarakomotse mu miryango y’abami nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye.

Biba byiza iyo iki gipesu gifunguwe kugera ku gipesu cya 3 cyi’shati. Bigatuma hazamo ikirango cya V aho usanga bijyanye cyane ku bambariyeho karavati.

Bikunze kuboneka ko bamwe bafunga ibipesu byose, ugasanga bizanamo agakosa, kandi byakabaye byiza kudafunga byose.

Iyo wambaye ijile idasa n’ipantaro, bisaba kuba uri umushishozi ku byerecyeranye n’amabara, kugira ngo bibe byiza bibere amaso. Ijile igomba kuba igera mu nda akaba ari yo mpanvu yitwa “waistcoat”.

Si byiza ko ishati igaragara hasi yi’jire cyangwa hejuru y’ipantalo. Munda cyangwa mu mayunguyungu hakwiriye kuba hatagaragara.

Iyo ijile yambawe ku makoboyi, cyangwa ku yindi pantalo isanzwe, birashoboka ko wayambara mu buryo bworoheje kandi ukaberwa. Ijile isaba kuyambara wifitiye n’icyizere (confidence).

Amafoto ya Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages