Ibigo bikora imyambaro biyikora bigendeye kuri ibi bihe ku buryo niba ari mu gihe cy’izuba bakora ijyanye nayo, hagera mu mbeho bagokora ijyanye no kwifubika.
Wasangaga iyi myambaro yakorwaga yarategurwaga kare ikaba iri ku rwego rwo hejuru haba mu buryo idoze n’ibikoresho biyiriho kuko ni ibintu bitekerezwaho cyane.
Kuri ubu ingoma zahinduye imirishyo kuko hari ibigo byashyizeho uburyo bwo gusohora ubwoko bushya bw’imyambaro buri cyumweru ubwo bisobanuye ko mu mideli hari ibihe 52.
Iyi nkundura yo gukora imyambaro myinshi mu gihe gito, ikinyamakuru The Sunday Times kivuga ko yatangiye kuza hagati mu 2000 igenda izamuka kugeza igeze hirya ni hino.
Iki ni icyiswe ‘Fast Fashion’ aho usanga hari ibigo bitandukanye bikora imyambaro myinshi mu gihe gito kandi yagera ku isoko ikaba iri ku giciro gito.
Wumvishe gukora imyambaro myinshi ushobora kwibwira ko ari iterambere cyangwa uburyo bwo gukora vuba, gusa ugiye gusesengura usanga ubu buryo bwarateje ibibazo bitandukanye.
Inganda zikora imyenda nka Zara, Shein, TpShop n’izindi zashyize umuvuduko mu gukora imyambaro ku buryo ibarura ryakozwe mu 2019 ryagaragaje ko mu mwaka hakorwaga toni miliyoni 53 z’imyenda.
Hatagize igihinduka bavuga ko byazagera mu 2050 zarabaye toni miliyoni 160. Iyi ni imyenda myinshi iri kuzamurwa na Fast Fashion kandi igurwa ku bwinshi isanga indi mu ngo abantu bafite.
Uruganda rw’imideli ruza ku mwanya wa kabiri mu kwangiza ibidukikije kuko iyo umwenda wakozwe mu gitambaro kibi kitabor, iyo uwujugunye wangiza byinshi.
Usibye ibijyanye no kwangiza ibidukikihe usanga imyenda ikorwa buri munsi n’ibi bigo idafite ubuziranenge buhagije kuko ntiba yarahawe umwanya mu kuyihanga ndetse n’ibitambaro ntabwo biba ari byiza kuko bashaka ibihendutse.
Ibi kandi byabaye igihombo gikomeye ku nganda zikomeye mu mideli kuko zikora imyambaro, abari muri Fast Fashion bakayigana ntacyo bahinduyeho uko isa bakayigurisha ku giciro gito.
Ushobora gusanga nk’ikanzu igura miliyoni kuri Dior ariko ukayisanga kuri Shein iri kugura ibihumbi 100Frw, ibi byatumye izi nganda zikomeye zijya mu gihombo ku buryo ubu hari abitabaje inkiko.
Ibi ntibiri hirya no mu Rwanda birahari aho usanga inzu zikomeye z’imideli zikora imyenda, ukabona abatayeri biganye bakoze isa nayo ariko mu bitambaro bitameze neza nka byabindi bakayigurisha ku giciro gito ku buryo za nzu zibihomberamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!