00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe icyumweru cyo kumurika imideli cyiswe “Kigali Fashion Week”

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 November 2013 saa 10:30
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri “House of Fashion” yatangije icyumweru cyo kumurika imideli mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo kugeza kuwa Gatanu tariki ya 8 ugushyingo 2013.
Iki cyumweru cyatangirijwe kuri Aberdeen Hotel i Kagugu abanyamakuru basobanurirwa uko kizagenda, kikazasozwa kuwa Gatanu muri Kigali Serena Hotel.
Gahunda ya Kigali Fashion Week: # Kuwa Mbere: Habaye inama n’itangazamakuru kuri Aberdeen Hotel i Kagugu # Kuwa Kabiri: Hamuritswe imideli Bourbon Coffee (…)

Ku nshuro ya kabiri “House of Fashion” yatangije icyumweru cyo kumurika imideli mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo kugeza kuwa Gatanu tariki ya 8 ugushyingo 2013.

Iki cyumweru cyatangirijwe kuri Aberdeen Hotel i Kagugu abanyamakuru basobanurirwa uko kizagenda, kikazasozwa kuwa Gatanu muri Kigali Serena Hotel.

Bamwe mu bamurika imideli izwi ku izina rya "Ikanzu Designs" nabo bazagaragara muri Kigali Fashion Week

Gahunda ya Kigali Fashion Week:

  • # Kuwa Mbere: Habaye inama n’itangazamakuru kuri Aberdeen Hotel i Kagugu
  • # Kuwa Kabiri: Hamuritswe imideli Bourbon Coffee Nyarutarama (12PM - 2PM)
  • # Kuwa Gatatu: Hazamurikwa imideli kuri Shokola Restaurant Kacyiru (12PM - 2PM)
  • # Kuwa Kane: Hazamurikwa imideli kuri Ikanzu – Kimihurura (6PM)
  • # Kuwa Gatanu: Hazamurikwa imideli kuri Kigali Serena Hotel (6PM)

Kuwa Gatanu niho hateganijwe igikorwa nyamukuru, aho hazagaragara abanyamideli bose bitabiriye Kigali Fashion Week, iki gikorwa kikazabera kuri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nk’uko bigaragara kuri gahunda.

Mu gufungura ku mugaragaro iki Cyumweru, John Munyeshuli, umuyobozi wa Kigali Fashion Week, yavuze ko abanyamideli b’Abanyarwanda bazungukira byinshi muri iki cyumweru.

Yavuze ko kuri iyi hazanywe itsinda ry’inzobere mu byo kumurika imideli rya “New York Fashion Week”. Hanatumiwe kandi abamurika imideli bo mu Burundi, Turukiya, no muri Afurika y’Epfo.

Natacha Haguma, umwe mu bari gutegura iki gikorwa, yasabye Abanyarwanda kwitabira iki Cyumweru bakareba iyi mideli.

Ati “Ubu turi kumenyekanisha cyane abamurika imideli ba hano kuko u Rwanda dufite ibintu byinshi byiza, iki gikorwa kije kwerekana ibyo byiza dufite.”

Yabwiye IGIHE ko ku nkunga y’igikomangoma cy’Ubwongereza mu gihe kiri imbere bateganya gutangiza ishuri ryigisha abifuza kumenya ibijyanye no kumurika imideli mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwihangira imirimo.

John Munyeshuli , Umuyobozi wa Kigali Fashion Week
John Munyeshuli (umuyobozi wa Kigali Fashion) ari kumwe na Grace Bourton, umwe mu bo bafatanya gutegura Kigali Fashion Week
Natacha, umwe mu bategura Kigali Fashion Week, avuga ko mu Rwanda hari impano nyinshi zirimo no kumurika imideli
Sonia Rolland, umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w'u Bufaransa 2000, akaba n'icyamamare mu kumurika imideli uzitabira Kigali Fashion Week


KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages