00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali habereye ibirori by’imideli bya Africa A La Mode (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 September 2023 saa 11:07
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Kane, i Kigali habereye ibirori by’imideli bya ‘Africa A La Mode’ byashyizweho bigamije kuzamura uruganda rw’imideli rwa Afurika.

Africa A La Mode yatangijwe na Jimmy Moïse na Corhinn Brunot bagamije gushyiraho urubuga abahanzi b’imideli, abayimurika n’abandi bafite aho bahuriye n’uru ruganda bo muri Afurika bagaragarizamo ibikorwa byabo.

Aha ni bwo hanatangijwe NeoBo/CREATIVE Magazine inyuramo inkuru zitandukanye z’imideli.

Ku wa 21 Nzeri, ibi birori byabereye i Kigali aho abahanzi b’imideli baturutse mu bihugu bitandukanye ariko bafite inkomoko muri Afurika berekanye imyambaro yabo.

Mu berekanye imyambaro harimo na Farah William watangije inzu y’imideli ya FAMA ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari kandi Just Envy ya Vanessa Meceus uturuka muri Haiti ukorera muri Amerika, Eyo Annang yakozwe na Ido Eyo wo muri Nigeria, Karssh Collection yatangijwe Karen Uwera wo mu Rwanda.

Hanerekanywe n’imyambaro y’abagize itsinda rya NFE bo mu Rwanda rihuriyemo inzu z’imideli zitandukanye nka Matheo Studio, Koni Clothing, Maison Inkingi, Fashion Firward n’umuhanzi Shema Gaëtan.

Iyi myambaro yose yerekanywe yagaragazaga umuco, amateka, imibereho n’uburyo bwo kurimba bya Kinyafurika.

Corhinn Brunot uri mu bashinze Africa A La Mode yavuze ko ibi birori by’imideli bigamije kugira ngo Afurika na yo igire ibikorwa bikomeye mu ruganda rw’imideli.

Ati “Abanyafurika dufite ibihangano bikomeye ariko usanga nta kintu gikomeye tuzwiho nk’uko hazwi za ‘London Fashion Week’. Natwe dukwiye kugira ibirori by’imideli bikomeye tugira kuko abahanga imideli barahari n’abayimurika barahari, ni umwanya wacu kuyikora.”

Corhinn Brunot yasobanuye ko icyatumye bahitamo gukorera mu Rwanda ari uko uruganda rw’imideli ruri gutera imbere kandi ko abarurimo bazagira amahirwe yo kujya muri NeoBo/CREATIVE Magazine.

Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Corhinn Brunot yavuze ko iki gikorwa kigamije kuzamura uruganda rw'imideli rwa Afurika
Abateguye ibi birori bemeza ko bigamije kuzamura uruganda rw'imideli muri Afurika
Abamurika imideli bagezweho mu Rwanda ni bo bakoze muri ibi birori
Farah Williams wo muri Amerika yagaragaje ubuhanga mu myambaro ye
Imyambaro ya FAMA ni imwe mu yerekanywe muri Africa A La Mode
Byari ibirori byaranzwe n'ibintu bitandukanye
Imyambaro ya JUST ENVY iri mu yerekanywe muri ibi birori
Iyi myambaro yahanzwe n'abahanzi b'imideli bo mu bice bitandukanye
Ido Eyo wo muri Nigeria ni umwe mu bahanzi b'imideli berekanye imyambaro yabo
Herekanywe imyambaro igaragaza uburyo Abanyafurika bambara
Iyi myambaro yamuritswe n'abanyamideli bo mu Rwanda
Iyi ni imyambaro igaragaza imyambarire y'Abanyafurika
Imyambaro ya Karssh collection yerekanywe muri Africa A La Mode Fashion show
Imyambaro ya Koni Clothing ubarizwa muri NFF
Umuhanzi Alan Kave ugiye gutaramira i Kigali ari mu bitabiriye ibi birori
Imyambaro yakorewe mu Rwanda yerekanywe muri ibi birori
Imyambaro ya Maison Inkingi yerekanywe muri Africa A La Mode
Ibirori by'imideli bya Africa A La Mode byabereye i Kigali
Itsinda ry'abahanzi b'imideli bagezweho mu Rwanda, NFE

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages