00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe by’ingenzi byaranze Milan Fashion Week

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 January 2024 saa 11:24
Yasuwe :

Kuva kuri Prada, Gucci, Fendi n’ibindi bigo bikomeye mu mideli byerekanye imyambaro mishya y’abagabo yakorewe by’umwihariko igihe cy’imvura muri Milan Fashion Week F/W 2024.

Buri nzu y’imideli yitabiriye ibi birori yerekanye ibihangano byayo bishya, Gucci ifashijwe n’umuyobozi wayo w’ubuhanzi Sabato De Sarno, yerekanye imyambaro yakoze yiganjemo ubugeni ishobora kwambara ahantu hose.

Fendi yerekanye imyambaro yakozwe na Silvia Venturini yagize igitekerezo agikuye ku gikomangoma Silvia Venturini, yashakaga kwerekana uburyo abo mu bwami barimba. Akandi gashya ni uko bashyize imbere amasakoshi y’abagabo.

Prada yamuritse imyambaro ikoreshwa mu bukonje bwinshi irimo iy’ubudodo n’indi ituma umuntu ashyuha, yakozwe kugira ngo ifashe abantu kujya bajya hanze no mu gihe cy’ubukonje barimbye.

Ku ruhande rwa JW Anderson yakoze imyambaro yiganjemo ubudodo yakozwe biturutse ku gitekerezo cya filimi Stanley Kubrick, yasohotse mu 1999.

Inzu zitandukanye z’imideli zarekanye imyambaro y’abagabo muri ibi birori yiganjemo iyo kwifubika.

JW Anderson yakoze imyambaro y'abagabo yagezwe muri za 90
Imyambaro mishya y'abagabo ya Gucci
Fendi yakoze ubwoko butandukanye bw'amasakoshi y'abagabo
Imyambaro mishya yakozwe na Prada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages