00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Igitenge’ Umwambaro rusange w’abagore utuma barangamirwa cyane

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 October 2015 saa 05:02
Yasuwe :

Imyenda idoze mu gitenge, yambarwa cyane n’igitsina gore bamwe bavuga ko ari umwenda w’ibihe byose, dore ko ngo ugaragaza ikimero cye ari nabyo bituma barangamirwa cyane.

Abanyarwandakazi bagira uburyo bwo kurimba butandukanye, bitewe n’amahitamo y’umuntu, dore ko usanga hari imyenda imwe n’imwe bahuriraho, yaba uwo mu cyaro cyangwa uwo mu mujyi, ariko bagatandukanira ku muderi cyangwa imirimbo yashyizwe kuri uwo mwenda.

Igitenge kiri mu myenda ikunze guhurirwaho n’abagore b’ingeri zitandukanye n’ubwo n’abagabo bashobora kugaragara bambaye imyenda idoze mu gitenge.

Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bavuze ko igitenge ari wo mwambaro bose bahuriraho, kuko ngo uwambaye agaragara neza mu maso y’abamureba.

Mukabarisa Rosette yagize ati ‘Yaba ku batuye mu mujyi cyangwa mu cyaro, igitenge ni umwambaro utava ku isoko. Njye ngifata nk’umwambaro w’ibihe byose ku muntu ushaka kurimba, ikindi kandi niwo mwambaro abagore twese duhuriraho.’

Uwanyirigira Brigitte ati ‘Hajya haduka imyenda itandukanye ugasanga mu birori no mu bitaramo abagore barayambaye, igihe cyagera ugasanga ya myenda yarasabagiye ntikigezweho.Ariko igitenge ni umwenda utajya uta agaciro, ahubwo uko bwije n’uko bukeye hagenda haza amabara atandukanye, n’uburyo bwo kucyambara bukagenda busimburana.’

Muzungu Hussen ni umudozi w’imyanda y’abagore mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Nawe yemeza ko abakiriya benshi abona ari abaza kudodesha imyenda mu bitenge.

Yagize ati ‘Ni umwenda wambarwa ahantu hose, niyo mpamvu usanga abagore barushaho kuwukunda kandi kubera ko igitenge kidodwamo ibintu bitandukanye bituma gihora ku mwanya wa mbere mu myambaro yo kurimbana.’

Muzungu yakomeje avuga ko kuba ibitenge byambarwa mu buryo butandukanye, biri mu bituma biza ku isonga mu myambaro ikundwa n’abagore, dore ko kuri ubu bisigaye byambarwa mu buryo butandukanye, bamwe bakabikenyera, abandi bakadodeshamo imyenda mu gihe hari n’abakoramo imirimbo itandukanye.

Igitenge si umwambaro w’abanyarwandakazi gusa, kuko mu bihugu bitandukanye byo ku isi usanga abantu babyambaye, ndetse n’abafite uruhu rwera(abazungu )nabo basigaye bambara imyambaro idoze mu bitenge.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages