00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyenda Leonardo DiCaprio yambaye muri ‘Titanic’ igiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 October 2023 saa 12:56
Yasuwe :

Imyambaro Leonardo DiCaprio yakinanye yitwa Jack Dawson muri filime ‘Titanic’ n’ibindi byagiye byifashishwa muri filime zitandukanye zamenyekanye, bigiye gutezwa cyamunara.

Iyi myambaro Leonardo DiCaprio yambaye muri iyi filime ya James Cameron izashyirwa mu cyamunara mu Ugushyingo 2023, aho biteganyijwe ko izagurishwa hagati ya $115.000 na $230.000.

Uyu mwambaro uzatezwa cyamunara na Prop Store mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Iyi cyamunara byitezwe ko izacururizwamo ibintu bitandukanye byiganjemo iby’ibyamamare bifite agaciro gashobora kuzagera kuri miliyoni $13,8[arenga miliyari 13 Frw].

Ibindi bizagurishwa muri iyi cyamunara harimo ‘Casque’ yo muri “Star Wars: A New Hope’’ ishobora kugurishwa miliyoni $1, 15. Umwambaro Michael Keaton yakinanye mu 1989 muri ‘Batman’ n’umwambaro Jack Sparrow[Johnny Depp] yambaye muri “Pirates of the Caribbean: On Stranger Tides”.

Hari kandi inkweto Tom Hanks yakinanye muri “Forrest Gump’’ ndetse n’ingabo yifashishwa muri “Captain America: The First Avenger”. Iyi cyamunara iteganyijwe ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo uyu mwaka.

Umwambaro wa Leonardo muri 'Titanic' uri mu igiye gutezwa cyamunara
Umwambaro Michael Keaton yakinanye mu 1989 muri ‘Batman’ nawo uzatezwa cyamunara
Umwambaro Jack Sparrow yambaye muri “Pirates of the Caribbean_ On Stranger Tides nawo uzagurishwa
Inkweto Tom Hanks yakinanye muri “Forrest Gump’’ nazo ziri ku isoko
Ingabo yifashishijwe muri 'Captain America' nayo iri mu cyamunara
Ibintu bitandukanye byamenyekanye muri filime nyinshi bigiye gutezwa cyamunara
‘Casque’ yo muri 'Star Wars_ A New Hope' ishobora kugurishwa miliyoni $1, 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages