Umuyobozi ushinzwe Ubuhanzi muri Balmain, Olivier Rousteing, yatangaje ko ubu bujura bwabaye ku wa Gatandatu ushize, hakaba hibwe ibihangano bisaga 50 bishya, byagombaga kuzamurikwa mu Birori by’Imideli ‘Paris Fashion Week’ biteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri 2023.
Rousteing yavuze ko byibwe n’itsinda ry’amabandi ataramenyekana, biri kuvanwa kuri kimwe mu bibuga by’indege by’i Paris bijyanwa ku iduka ryayo riherereye muri uyu mujyi.
Yatangaje bari gukora ibishoboka byose mu kugaruza ibyibwe kandi ko ntakizabasibya kwitabira ‘Paris Fashion Week’.
Balmain ni imwe mu nzu z’imideli zikomeye mu Bufaransa. Yatangijwe na Pierre Alexandre Claudius Balmain mu 1945, ikora ibintu bitandukanye birimo imyenda, inkweto, amasakoshi, imibavu n’ibindi kuri ubu ifite amaduka hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!