00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ yihariye ibirori bya Trace Awards (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 October 2023 saa 05:44
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu muri BK Arena habereye ibirori bya ‘Trace Awards and Festival’ byasigaye byirahirwa na benshi bitewe n’umubare munini w’ibyamamare byari byakoranyirije i Kigali ndetse n’imitegurire yabyo iri ku rwego rwo hejuru.

Kimwe n’ibindi birori byinshi byo muri uru rwego, ‘Trace Awards and Festival’ nayo yabimburiwe n’igikorwa cyo guca kuri ‘red carpet’. Buri muhanzi, umu-dj cyangwa se undi wese wari witabiriye ibi birori wabonaga ko ikintu cy’imyambarire kiri mu byo yahaye umwanya uhagije

Mu myambaro ibi byamamare byaserukanye imyinshi ni iyakorewe mu Rwanda n’inzu z’imideli zitandukanye zirimo Moshions yambitse benshi mu bitabiriye ibi birori, Tanga Designs, Matheo Studio, Zöi, Kazem, Izubaa n’izindi.

Mu byamamare byambitswe na Moshions harimo Mr Eazi, Goulam, Mikl, Dj Illans, GaEi, Terrel Elymoo n’abandi.

Indi nzu yambitse ibyamamare ni Kezem yashinzwe na Niyonzenga Emmanuel wambitse Saraï D’hologne, Sandrine Isheja, Alyn Sano n’abandi.

Matheo Studio yatangijwe na Niyigena Maurice yigaragaje mu myambaro yakoreye umuhanzi Bwiza n’umunyamideli Mucyo Sandrine. Odileira Designs imaze kubaka izina mu gukora imyambaro y’ibirori yambitse umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa Kiss Fm ndetse n’abagize Kigali Boss Babes.

Umunyamakuru Nzeyimana Luckman wayoboye ibirori bya red-carpet yari yambitswe na Moshions
Abanyamakuru Luckman wambitswe na Moshions na Cyuzuzo wambitswe na Odileira Designs bari mu bayoboye ibi birori
Bwiza yaciye kuri red-carpet yambaye ikanzu yakozwe na Matheo Studio
Umuhanzikazi Badgal Bamby yaserutse yambaye ikanzu yakozwe na Zoi
Umuhanzi Alyn Sano yaserukanye ikanzu yakozwe na Kezem imwe mu nzu z'imideli nyarwanda zitanga icyizere
Umunyamideli Mucyo Sandrine yaserutse mu mwambaro wakozwe na Matheo Studio, imwe mu nzu z'imideli nshya zikomeje kugaragaza itandukaniro
Umunyamakuru wa Kiss Fm uri mu batanze ibihembo muri Trace Awards, Isheja Sandrine yaserutse mu myambaro yakozwe na Kezem
Uhereye i bumoso umuhanzi Goulam yambaye ishati ya Moshions yiswe Mucyo Printed Shirt igura 240 000Frw arenzaho ikote ryiswe Ingabo Jason rigura 478 000Frw, umukurikira ni Mikl wo muri Reunion wari yambaye Kweta Jacket ya Moshions igura 1 103 000Frw, na Dj Illans waserutse yambaye Furari Shirt ya Moshions igura 441 500Frw
Terrel Elymoor wo muri Mayotte yaserutse yambaye imyambaro ya Moshions irimo ishati yiswe Neroca Shirt igura 453 000Frw n’ipantalo yiswe Tomato Pleasted Pants igura 302 000Frw
Uhereye ibumoso Didi B yambitswe na Tanga Designs, Saraï D’hologne we yambitswe na Kezem
Imyambaro ya Izubaa iri mu yaserukanywe muri ibi birori
Imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ yakunzwe n'ibyamamare byitabiriye Trace Award
GaEi wo muri Madagascar yaserutse yambaye imyenda ya Moshions irimo umupira wiswe Gabi Cardigan ugura 653 000Frw
Miss Rwanda 2020, Nishiwe Naomie yaserutse yambaye imyambaro yakozwe na Buphora
Didi B wo muri Côte d'Ivoire yafashe igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu bihugu bikoresha Igifaransa yambaye ikote ryakozwe na Tanga Designs
Imyambaro Bwiza yajyanye ku rubyiniro yakozwe na Matheo Studio
Goulam yahawe igihembo yambaye Mucyo Printed Shirt yakozwe na Moshions, igura 240 000Frw
Mr Eazi yaserutse mu myambaro ya Moshions irimo ikote ryiswe Injangi Jacket rigura 667 000Frw n’ipantalo yiswe Pisa Pants igura 363 500Frw
Moshions yambitse ibyamamare bitandukanye
Bamwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babes baserutse mu makanzu yakozwe na Odileira Designs imaze kubaka izina mu gukora imyambaro y'ibirori mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages