Uyu mugore usanzwe akora iyi myambaro yise SKIMS, kuri ubu TMZ yatangaje ko kuva yashyira hanze iyi mishya iri kugurwa cyane.
Iyi myambaro y’imbere y’abagabo yayise ‘The SKIMS MENS’.
Iki kinyamakuru kivuga ko kuva yajya hanze abantu batangiye kuyigura cyane ndetse umunsi yagiyeho hanze mu cyumweru gishize akaba ari umwe mu minsi itazibagirana kuri Kim Kardashian cyane ko kuva yatangira aribwo yagurishije cyane.
Gusa, ntabwo umubare w’amafaranga yinjijwe wigeze utangazwa.
Ubwo Kim Kardashian yatangiraga kwamamaza iyi myambaro y’imbere benshi barayishidukiye kubera ko yifashishije ibyamamare muri Amerika nka Nick Bosa uzwi muri American Football na Shai Gilgeous-Alexander ukina muri NBA na Neymar wamamaye mu makipe atandukanye arimo FC Barcelona na Paris Saint Germain ubu ukinira Al Hilal SFC.











Ibitekerezo 0