00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intyoza zitegura New York Fashion Week zizifatanya n’Abanyarwanda kumurika imideli

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 21 October 2014 saa 04:03
Yasuwe :

Mu cyumweru cyahariwe kumurika imideli mu Rwanda cyizwi nka ‘Kigali Fashion Week’ hazagaragaramo amatsinda afite ubuhanga mu kumurika imideli, by’umwihariko kuva ku munsi wa mbere kugeza gisojwe hazagaragaramo abahanga basanzwe bategura New York Fashion Weeek.
Ubuyobozi bwa ‘House of Fashion’ ari nayo itegura Kigali Fashion Week, bwatangaje ko kuri iyi nshuro ya gatatu iki cyumweru cyahariwe imideli gitegurwa mu Rwanda hizwe ku ngamba nshya zo guha rugari n’ababana n’ubumuga kugira ngo na (…)

Mu cyumweru cyahariwe kumurika imideli mu Rwanda cyizwi nka ‘Kigali Fashion Week’ hazagaragaramo amatsinda afite ubuhanga mu kumurika imideli, by’umwihariko kuva ku munsi wa mbere kugeza gisojwe hazagaragaramo abahanga basanzwe bategura New York Fashion Weeek.

Ubuyobozi bwa ‘House of Fashion’ ari nayo itegura Kigali Fashion Week, bwatangaje ko kuri iyi nshuro ya gatatu iki cyumweru cyahariwe imideli gitegurwa mu Rwanda hizwe ku ngamba nshya zo guha rugari n’ababana n’ubumuga kugira ngo na bo bazerekane impano yabo mu mideli.

Uretse guha rugari ababana n’ubumuga, Kigali Fashion Week yiteguye kuzerekana udushya ndetse n’intambwe nziza abanyamideli mu Rwanda bamaze kugeraho dore ko House of Fashion yanatoranyijwe mu baziyerekana muri Common Weath Fashion izabera mu Bwongereza.

Biteganyijwe ko bamwe mu bayobozi ba LDJ Productions ari nayo itegura ‘New York Fashion Week’ bazitabira iki cyumweru kuva kigitangira kugeza ku birori nyir’izina byo kugisoza.

Ibirori byo gusoza iki cyumweru biteganyijwe ko bizitabirwa n’abantu barenga 600 ndetse benshi mu banyamahanga bazabyitabira bamaze kwemeza ko bazzaba bahari nta kabuza.

Icyumweru cyahariwe kumurika imideli mu Rwanda cyiswe ‘Kigali fashion week’ 2014 kizatangira ku itariki ya 3 kugeza 7 Ugushyingo 2014. Ibirori nyir’izina byo gusoza Kigali Fashion Week bizabera hejuru y’inyubako ya Kigali City Tower ku itariki ya 07 Ugushyingo 2014.

Kizabera kuri Hotel des Mille Collines aho kizitabirwa n’abanyamideli 3 bo mu mahanga na 12 bo mu Rwanda ndetse n’andi matsinda azaturuka mu bihugu bitandukanye harimo Bwongereza, Afurika y’epfo, Zambia, Kenya, Canada, Afurika y’Epfo, Uganda n’ U Burundi.

Ubuyobozi bwa House of Fashion bukaba bushishikariza ndetse bunakangurira Abanyarwanda kuzaza kwihera ijisho intambwe nziza imideli imaze kugeraho.

Uko byari byifashe mu mwaka washize:

Amafoto: Faustin N.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages