Iyi myambaro yiswe ‘Kumizi’ iheruka gushyirwa hanze ishingiye ku gitekerezo cyo gusubira ku nkomoko y’Abanyafurika. Yibanda ku buryo Abanyafurika bo hambere bambaraga, ariko igasanishwa n’imideli igezweho muri iki gihe.
Kezem ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko kuva ku wa 1 kugeza ku wa 3 Mata 2026, izaba iri kumurika ndetse no kugirisha iyi myambaro yayo i Nairobi kuri Jama concept store Artcaffe na Rhapta Square Westlands.
Kezem imaze imyaka itandatu yinjiye mu by’imideli, ariko yamenyekanye by’umwihariko mu kugaragaza umuco n’amateka bya Afurika, binyuze muri ‘collections’ nka ‘Ingegene i Rwanda’ na ‘Kumizi’.
‘Ingegene i Rwanda’ yashyizwe ahagaragara mu 2022, yari ishingiye ku mateka n’ubwiza bw’Inyambo. Yagarukaga ku gaciro kazo, icyo zasobanuraga mu buzima bwo hambere n’uruhare rwazo nk’ikimenyetso cy’ubwiza, icyubahiro n’umuco.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyonsenga Emmanuel wanshinze Kezem, yavuze ko bakora iyi myambaro igaragaza umuco n’amateka bya Afurika kugira ngo barusheho kubiha agaciro no kubimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Twibanda ku muco nyafurika kuko ari wo musingi w’ubuzima bwacu n’indangagaciro zacu. Afurika ifite ubukire bukomeye ku bijyanye n’umuco hamwe n’amateka haba mu bishushanyo. Ibimenyetso by’umuco n’ubukorikori.”
“Kubishyira mu myambaro ni uburyo bwo kubisigasira no kubiha agaciro gakwiye ndetse no kwereka Isi ubwiza, umuco n’amateka byacu binyuze mu myambaro duhanga.”
Nubwo imyambaro ya Kezem igaragaza umuco n’amateka bya Afurika, ikozwe mu buryo bugezweho.
Niyonsenga yasobanuye ko bafata ibitekerezo n’imigirire yo hambere bakabihinduramo imyambaro igezweho.
Ati “Dufata ibitekerezo n’ibimenyetso byo mu muco gakondo hamwe n’imyambarire ya kera, ubukorikori n’ibishushanyo byifashishwaga mu buzima bwa buri munsi, tukabihindura mu buryo bugezweho.”
Yakomeje avuga ko “duhanga imyenda ifite imiterere igezweho ariko irimo ibyo birango by’umuco wacu. Muri make tugumana igitekerezo cy’inkomoko, ariko tukagiha isura ijyanye n’igihe turimo.”
Gukora imyambaro ishingiye ku mateka n’umuco wa Afurika byaguriye Kezem isoko, kuko kugeza ubu 40% by’imyambaro ikora icuruzwa hanze y’igihugu.
Kezem yatangiye mu 2020 kugeza ubu umaze gushyira hanze ubwoko bune bw’imyambaro, ikaba ifite intego zo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!