Ubusanzwe yitwa Fred Ndicunguye, amaze imyaka ibiri n’igice akora akazi ko gucuruza imyambaro itandukanye, inkweto n’ibindi. Akundwa na benshi kuko agira imyambaro igezweho.
Ubaze umubare w’ibyamamare ntiwawurangiza kuko uhereye kuri Bruce Melodie, Shaddy Boo, Queen Cha, Safi Madiba, Dj Toyxxk, Marnaud n’abandi benshi.
IGIHE yamwegereye imuganiriza byinshi abantu bashobora kumwibazaho ndetse n’uko yatangiye gukora ubucuruza bw’imyenda bwaje gutuma yiharira isoko mu gukorana n’ibyamamare.
Avuga ko gucuruza yabitangiye kuva kera yiga muri kaminuza mu Bushinwa, akaza kubona ko ari impano ye.
Ati “Ni ibintu byari bisanzwe bindimo. Nkiri muri kaminuza nabwo nari umucuruzi, hari ukuntu ushobora kuba ukora aka kazi ariko nta biro ugira, rero niko nakoraga. Nabikoze nkiri mu ishuri mbona byavamo umugati.”
“Aho nasoreje kaminuza naratangiye, abantu baramenya nanjye icyo bakeneye ndakimenya. Nize mu Bushinwa, ibijyanye n’ubushabitsi mpuzamahanga. Aho nigaga nakundaga gutembera mu masoko atandukanye ugasanga ni njye uhorana ibintu bishya, bikaba ngombwa ko bagenzi banjye banyifashisha, nkagenda mbibonamo inyungu nke ndabikomeza kuko nabonaga ari impano yanjye.”
Yemeza ko atatangiye gukora agamije kwambika abantu imyenda gusa ahubwo yari afite na gahunda yo gukora ikintu cyiza gituma umuntu yambara ibijyanye kandi akaberwa.
Ati “Naje nje gukemura ikibazo cyo kwambika abantu ntabwo naje gukora ubushabitsi gusa ahubwo kwari ukugira ngo abantu mbambike. Iyo ushaka kwambika umuntu ntabwo umwambika imyenda ngo agende yambaye ibirenge. Umwambika inkweto, ipantalo, ishati, amadarubindi byaba ngombwa ukamwambika n’isaha.’’
Avuga ko ashaka gutangira kujya agurisha n’imyambaro ya Made in Rwanda.
Kuri we ngo abashaka kurimba buri wese aza afite igitekerezo cy’uko ashaka kuberwa ariko na Fred bitewe n’uko akubona akaba yakongeraraho ibindi bitekerezo byatuma wambara mu buryo bunogeye ijisho.
Muri iki gihe akorana bya hafi na Bruce Melodie, ndetse n’imyambaro yari yambaye aririmba muri East Africa’s Got Talent yari yayambitswe n’uyu musore.
Ati “Urebye Bruce Melodie wa mbere y’uko mfungura iri duka n’uw’ubu baratandukanye. Asigaye yambara bigezweho kandi bimubereye. Yambara imyambaro y’abanyamujyi. Nizo mpinduka nazanye kugira ngo ibintu abahanzi mpuzamahanga babona ku Isi bibashe kugera no ku bahanzi bacu. Imyambaro ntabwo iba ihenze. Guhera ku bihumbi icumi iwanjye ushobora kwambara.”
Avuga ko yambika umuntu bitewe n’igikorwa agiyemo. Muri iyi minsi iduka rye ryambika cyane cyane abagabo ariko ubu ashaka gufungura iduka ryihariye ry’abagore.








Video: Muhumuza Simeon
Amafoto: Muhizi Serge & Fred Lyon Instagram
TANGA IGITEKEREZO