00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Heard yatangiye imishinga yo guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 9 January 2015 saa 09:17
Yasuwe :

Judith Heard Kantengwa, Umunyarwandakazi wamamaye muri Uganda mu kumurika imideli ndetse akaba atangiye kwagurira ubuhanzi bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda mu mishinga itandukanye azakorana n’urubyiruko mu kurufasha kwiteza imbere.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, Judith Heard yagiranye ibiganiro na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana uyobora iyi Minisiteri banasinyana amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere (…)

Judith Heard Kantengwa, Umunyarwandakazi wamamaye muri Uganda mu kumurika imideli ndetse akaba atangiye kwagurira ubuhanzi bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda mu mishinga itandukanye azakorana n’urubyiruko mu kurufasha kwiteza imbere.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, Judith Heard yagiranye ibiganiro na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana uyobora iyi Minisiteri banasinyana amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu mishinga itandukanye.

Judith Heard yavuze ko yishimiye ko agiye kujya akorana n’urubyiruko rwo mu Rwanda imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga ndetse akanafasha abanyamideli bo mu Rwanda kugera ku rundi rwego rushimishije.

Judith Heard na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana

Yagize ati, “Ejo hazaza amaso nyahanze mu Rwanda. Umwaka wa 2015 utangiranye ibyiza gusa. Nagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert ndetse ubu ndangajwe imbere no gukorana n’iyi Minisiteri ndetse n’urubyiruko kugira ngo imishinga dufite igerweho”.

Mu kiganiro na IGIHE, Judith Heard yavuze ko ashaka gufasha abanyamideli mu Rwanda ibyo bakora bigasakara mu mahanga binyuze mu mpano yo kumurika imideli.

Yagize ati “Maze kugera ku rwego rwiza ndifuza ko ubumenyi maze kugira nabusangiza abanyamideli bo mu Rwanda dufatanyije tugateza igihugu cyacu imbere mu bijyanye n’imideli kuko nabonye bakora ibintu byiza .”

Uyu munyamideli ni umubyeyi w’abana batatu, babiri muri bo ni impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard naho uwa gatatu ni uwo yafashe yiyemeza kumubera nyina.

Judith Heard ubwo aheruka mu Rwanda mu Kuboza 2014 yasuye abana barererwa kwa Gisimba ndetse banasangira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ubwo aheruka kwitabira Kigali Fashion Week
Judith Heard yagiye agirana utubazo na Zari usigaye ukundana na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .