00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 8, arota ahesha ishema u Rwanda mu mideli

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 10 February 2015 saa 06:17
Yasuwe :

Uwase Mariam, umukobwa w’imyaka 7 utuye mu Kagali ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yemeza ko yumva impano yo kumurika imideri imukirigita, ku buryo yumva adakomwe mu nkokora yabigira umwuga uzamufasha kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.
Akuganiriza, Uwase agaragara nk’umwana ucisha make, ariko ushabutse nk’abandi banyamujyi bose. Afite intumbero kandi ayitsimbarayeho, ntanifuza kumva uwamuca intege amubwira ko nta kamaro bizamumarira.
Nubwo imyambaro ye (…)

Uwase Mariam, umukobwa w’imyaka 7 utuye mu Kagali ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yemeza ko yumva impano yo kumurika imideri imukirigita, ku buryo yumva adakomwe mu nkokora yabigira umwuga uzamufasha kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

Akuganiriza, Uwase agaragara nk’umwana ucisha make, ariko ushabutse nk’abandi banyamujyi bose. Afite intumbero kandi ayitsimbarayeho, ntanifuza kumva uwamuca intege amubwira ko nta kamaro bizamumarira.

Nubwo imyambaro ye idashamaje nk’iy’abamurika imideri bamenyerewe, uko biri kose imikimbagirire ye igaragaza ko nta tandukaniro rinini riri hagati ye n’abasanzwe bamurika imideri mu buryo bwa kinyamwuga.

Uwase yasobanuriye IGIHE ko binyuze kuri televiziyo, yabonye imikino n’imyidagaduro itandukanye, ariko ngo kumurika imideri byamutwaye uruhu n’uruhande ku buryo yumva ari byo byazamubera akazi kamutunga agize amahirwe.

Ku myaka 8, Uwase arota ahesha ishema u Rwanda mu mideli

Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza avuga ko uretse gukunda uyu mwuga yanamaze kuwinjiramo, nubwo akibigendamo gahoro kuko abishyiramo imbaraga nyinshi iyo ari mu kiruhuko yirinda ko byabangamira imyigire ye; gusa afite inzozi z’uko uyu mwuga uzamugeza kure hashoboka agahesha ihema igihugu.

Yagize ati “Narabibonye numva ndabikunze cyane, noneho uko mbikunda nkabyimenyereza, none maze kubimenya. Ubu nsigaye mbikunda cyane ku buryo numva nzahagararira igihugu mu bamodo (models).”

Ihuriro ry’urubyiruko ryamubereye irembo…

‘Club The Bright Way’, ihuriro ry’urubyiruko rikorera mu kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera ni ryo uyu mwana w’umukobwa yagaragarije impano y’imideri afite.

Nk’uko biri mu ntego z’iri huriro zirimo gufasha urubyiruko kuzamura impano zabo, uyu mwana yahuye na bagenzi be mu biruhuko bishize, bahuza ibitekerezo batangira kunoza impano zabo.

Nk’uko umuyobozi wa Club Nshimiyimana Samuel yabisobanuye, ngo ubusanzwe yashinzwe hagamijwe gufasha abana gukuza impano zabo, hagamijwe kubahugiriza mu bikorwa bibategurira inyungu mu minsi iri imbere, aho kwirirwa babuze umukoro bishora mu ngeso mbi.

Uwase yabonye bagenzi be bakorana imyitozo mu biruhuko

Yavuze ko Uwase ari umwe mu bana bagaragaza impano zitanga icyizere cy’ejo hazaza heza, ku buryo aramutse abonye abamutegura neza yakabya inzozi ze.

Yagize ati “Hano muri Club dufite abana bafite impano zitandukanye, kandi mu gihe cy’ibiruhuko tubahuriza hamwe tukabatoza buri wese mu cyiciro cy’ibyo akunda, bikabarinda kwirirwa bapfa ubusa mu biruhuko. Uyu mwana rero ni umwe mu bo dufite ubona ko bafite impano zitajegajega kandi zabyarira umusaruro igihugu mu gihe yaba yitaweho n’abafite ubushobozi burenze ubwacu.”

Uwase Mariam kimwe na bagenzi be, iyo bari mu biruhuko bitoza buri munsi, ariko ngo babanza gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, nyuma ya saa sita bakabona kujya mu ihuriro ryabo.

Arota kuzajya akora imyenda bakimbagirana…

Nubwo akimbagirana imyambaro asanzwe akoresha mu buzima busanzwe, Uwase yahamirije IGIHE ko namara kukabya ze zo kumurika imideri mu buryo bw’umwuga, azaba asigaje izindi zonzi zo gukora imyenda yo gukimbagirana kuko ayikunda cyane bigatuma yifuza kuyiyambika akanayambika abandi.

Ati “Nk’iriya myenda ba Miss baba bambaye ninzashobora kuyikorera nkajya nyimurika, noneho nkanayikorera abandi bakajya bambara iyakozwe najye nabyo nzumva ari byiza.”

Kumurika Imideri mu Rwanda…

Abazi neza ibyo kumurika imideri (Fashion Show) bemeza bishobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, kandi bikaba byanafasha benshi kwinjiza amafaranga no kuba ibyamamare.

Bivugwa ko abashora imari mu gukora iby’imideri bakiri bake cyane mu Rwanda ndetse abandi bakemeza ko inyungu ivamo ikiri nke, ariko bemeza ko bateye intambwe ugereranije n’imyaka ya mbere y’umwaka wa 994.

Mu bihugu byateye imbere, kumurika imideri ni umwuga nk’indi yose, ndetse hamwe na hamwe abanyamideri usanga ari bo bafite amafaranga menshi.

Abamutoza bemeza ko aramutse abonye umuha ubumenyi bwisumbuye yamufasha gukabya inzozi ze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages