Yabivuze nyuma y’ubutumwa bwatambukijwe ku rubuga rwa ‘LeagueFits’, bugaragaza ko Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo yitabiriye imikino Olempike 2024 yambaye neza.
Mu bitekerezo byatanzwe kuri aya amafoto yashyizwe kuri uru rubuga aherekejwe n’ubutumwa, LeBron James, yanditse agaragaza ko aba basore bari bambaye neza.
Ati “Abahungu basa neza.’’
Ubwo imikino ya Olempike yatangiraga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Turahirwa Moses yagaragaje ko yishimiye kuba ari we wambitse Ikipe y’Igihugu ya Basketball ya Sudani y’Epfo.
Ati “Dutewe ishema no kugera i Paris aho twambitse Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo yitabiriye Imikino Olempike, imyenda yose yahanzwe inakorwa na Moshions.”
Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo iherutse guca igikuba nyuma yo gutsindwa bigoranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amanota 101 kuri 100 mu mukino wa gicuti bakinnye bitegura imikino Olempike.
Imikino Olempike yatangijwe ku mugaragaro mu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2024 i Paris mu Bufaransa ku mugezi wa Seine.
Ni ku nshuro ya 33 iyi mikino igiye gukinwa mu mpeshyi kuva habaye iya mbere i Athènes mu Bugereki mu 1896.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!