00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miley Cyrus yitabiriye ibirori byo kumurika imideli i New York yambaye ubusa hejuru

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 8 September 2014 saa 08:52
Yasuwe :

Destiny Hope Cyrus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miley Cyrus yatunguranye yitabira ibirori bisoza icyumweru cy’imideli i New York yambaye ubusa igice cyo hejuru.
Uyu mukobwa usanzwe azwiho gukora udushya dutuma avugwa mu bitangazamakuru byinshi ku Isi, kuri iyi nshuro ibyo yakoze byatumye abari bitabiri ibirori bya New York Fashion Week ari we bahanga amaso kurusha undi muntu wese w’icyamamare wari uhari.
Dailymail yatangaje ko, muri ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki (…)

Destiny Hope Cyrus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miley Cyrus yatunguranye yitabira ibirori bisoza icyumweru cy’imideli i New York yambaye ubusa igice cyo hejuru.

Uyu mukobwa usanzwe azwiho gukora udushya dutuma avugwa mu bitangazamakuru byinshi ku Isi, kuri iyi nshuro ibyo yakoze byatumye abari bitabiri ibirori bya New York Fashion Week ari we bahanga amaso kurusha undi muntu wese w’icyamamare wari uhari.

Dailymail yatangaje ko, muri ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 06 Nzeri, Miley Cyrus yari aherekejwe na bagenzi be barimo Kendall , Kylie Jenner, Hailey Baldwin na Gigi Hadid.

Akigera aho ibirori byabereye, benshi batunguwe no kumubona yambaye ipantaro gusa igice cyo hejuru nta kintu na kimwe yahishe ku mubiri we uretse ice cream yari yasize ku moko z’amabere. Uyu mukobwa kandi yatumuraga agatabi arinzwe n’abashinzwe kumurindira umutekano ku buryo nta wapfaga kumwegera ngo abe yamukoraho.

Ni gutya Miley yinjiye ahabereye ibi birori
Agatabi ntiyakavanaga ku munwa

Miley w’imyaka 21 akigera muri ibi birori byabereye muri Brooklyn ibintu byahinduye isura. Abari babyitabiriye benshi bavugije induru kubera imyambarire yihariye uyu mukobwa yagaragaje.

Umubare munini wahisemo guhanga amaso uyu mwari nyamara hari n’ibindi byamamare birimo ba Tyga, abavandimwe ba Kim Kardashian n’abandi banyamideli benshi.

Yanagiye ku rubyiniro yambaye ubusa
Aho yacaga hose bahindukiraga bakamureba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages