00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Cadette yashyize hanze imyambaro igaragaza ubwiza bw’ubudodo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 November 2023 saa 11:43
Yasuwe :

Umukundwa Clemance wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Miss Cadette, yashyize hanze imyambaro ikozwe mu budodo, agamije kwerekana ko bushobora gukoreshwa mu kurimba.

Iyi myambaro yayishyize hanze binyuze mu nzu y’imideli yatangije yise ‘CAMU Knit Collection’ ikora imyambaro y’ubwoko butandukanye mu budodo.

Kuri iyi nshuro yashyize hanze imyambaro y’ubwoko bubiri, yagenewe abagore yo guserukana mu birori n’ahandi hubashywe.

Miss Cadette yabwiye IGIHE ko yahisemo gushyira imbaraga mu gukora imyambaro y’ubudodo kuko yabonaga ari igice cyirengagijwe kandi nyamara iyi myambaro nayo ari myiza.

Ati “Ndashaka kwereka abantu ko hari uburyo ushobora gukora imyenda y’ubudodo kenshi iyo tubona n’imipira y’abana y’ishuri, njye nshaka kwerekana ko ubudodo bushobora kuvamo imyenda yo ku rwego rwo hejuru umuntu ashobora kwambara mu buzima bwa buri munsi.”

CAMU Knit Collection yatangiye mu 2022 imaze gushyira hanze ubwoko bubiri bw’imyambaro. Uwayishaka yayibona ku anyuze aha.

Iyi myambaro igizwe n'amabara atandukanye
Iyi ni imyambaro y'ubudodo ushobora guserukana mu birori byubashywe
CAMU knit yashyize hanze imyambaro y'ubudodo y'abagore
Iyi myambaro igurirwa ku rubuga rwa Instagram rwa CAMU
CAMU Knite idite intego yo gukundisha abantu imyambaro y'ubudodo
Iyi myambaro ikozwe mu budodo yatunganyirijwe mu Rwanda
Miss Cadette avuga ko ubudodo budozwe neza bushobora kuvamo imyambaro myiza yo kurimbana
Iyi myambaro yakozwe mu kwerekana ko mu budodo havamo imyambaro yo kurimbana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages