00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu cyumweru cy’imideli ‘Kigali Fashion Week’ hazazirikanwa ababana n’ubumuga

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 7 September 2014 saa 02:39
Yasuwe :

Mu cyumweru cyahariwe kumurika imideli mu Rwanda cyizwi nka ‘Kigali Fashion Week’ hanazirikanwe ababana n’ubumuga bw’ingingo zitandukanye bafite iyo mpano aho bazafashwa kumurika imideli.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa ‘House of Fashion’ ari nayo itegura Kigali Fashion Week, bwatangaje ko kuri iyi nshuro ya gatatu iki cyumweru cyahariwe imideli gitegurwa mu Rwanda hizwe ku ngamba nshya zo guha rugari n’ababana n’ubumuga kugira ngo na bo bazerekane impano yabo mu mideli.
House (…)

House of Fashion yiteguye kuzagera kuri iyi ntego yihaye ku bufatanye n’umuryango Faith and Light International usanzwe wita ku babana n’ubumuga bwo mu mutwe.

Insanganyamatsiko yagenewe iki cyumweru muri uyu mwaka wa 2014 igira iti “Disability is not Inability (ukubana n’ubumuga ntibivuze kutagira ubushobozi)”

Muri iki kiganiro cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 05 Nzeri 2014, ku cyicaro cya Minisiteri y’Umuco na Siporo , cyitabiriwe n’abanyamideli batandukanye mu Rwanda n’abafatanyabikorwa ba Fashion House.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yijeje ubufatanye House of Fashion ndetse akangurira abamurika imideli guhanga udushya.

Habineza ati “U Rwanda twari dusanzwe tugira imideli ariko tutaragera kuri uru rwego. Dukwiye guhanga udushya mu bijyanye n’imideli ndetse tukitegura kurushanwa n’abandi. Ndashimira abaterankunga bose ba House of Fashion ndetse natwe nka Minisiteri twiteguye kubafasha mu buryo bwose bushoboka.”

Icyumweru cyahariwe kumurika imideli mu Rwanda cyiswe ‘Kigali fashion week’ 2014 kizatangira ku itariki ya 3 kugeza 8 Ugushyingo 2014. Kizabera kuri Hotel des Mille Collines. Kizitabirwa n’abanyamideli 3 bo mu mahanga na 12 bo mu Rwanda.

Amwe mu mafoto y’uko Kigali Fashion Week 2013 yagenze:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .