Paris Fashion Week yatangiye ku itariki 16 izasozwa ku wa 21 Mutarama 2024. Inzu 100 zihanga imyambaro y’abagabo ziri kwerekana izambarwa mu bihe by’imvura.
Pharrell Williams yamuritse imyambaro irimo ingofero, inkweto ndende zambarwa mu gihe cy’itumba, ipantalo,ishati zikunzwe kwambarwa mu bihe by’ubukonje n’amakote y’imbeho.
Imyambaro akora ifite umwihariko wo guhuza umuco w’Abanyaburayi n’Abanyamerika aho yibanda kuri bakavukire b’ibyo bihugu.
Ni umuraperi ubifatanya no gutunganya indirimbo ndetse ni umushoramari dore ko Forbes mu 2023 yamubariraga miliyoni 270$.
Yibitseho ibihembo bya Grammy 13. Hari imyaka itatu yikurikiranya yatwaye ibihembo bya Grammy nk’umuhanga mu gutunganya indirimbo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!