Rugamba abinyujije kuri Instagram yasangije abamukurikirana amafoto ari kumwe n’umugore we atwite, bigaragara ko bitegura kwibaruka mu minsi ya vuba.

Mu magambo yaherekeje aya mafoto, Rugamba Mathew yagaragaje ko we n’umugore we Mutaboba, bishimiye kuba bagiye kuba ababyeyi.

Muri Nyakanga 2022 nibwo aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe bari mu rukundo.

Rugamba yatangije House of Tayo mu 2011 ikora imyambaro itandukanye, mu 2014 iza gufungura iduka rya mbere i Kigali. Kuri ubu imaze kwamamara mu gukora imyambaro ya ‘Made in Rwanda’. imaze kubaka izina ni iyiswe ‘Ijezi’.

Rugamba n'umugore we batangaje ko benda kwibaruka imfura yabo
Rugamba n'umugore we batangaje ko benda kwibaruka imfura yabo
Rugamba yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kuba umubyeyi
Rugamba yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kuba umubyeyi
Rugamba na Mutaboba bari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka imfura
Rugamba na Mutaboba bari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka imfura
Sharon Mutaboba, umugore wa Rugamba aritegura kwibaruka
Sharon Mutaboba, umugore wa Rugamba aritegura kwibaruka