00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Thalia Chappuis ukomoka mu Rwanda yageze ku cyiciro cya nyuma cya ‘Top Model Europe’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 October 2023 saa 05:20
Yasuwe :

Thalia Chappuis Rusine, umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko utuye mu Mujyi wa Yverdon mu Busuwisi uvuka kuri nyina w’Umunyarwanda na Se w’Umusuwisi, yageze ku cyiciro cya nyuma cya ‘Top Model Europe’ itoranya abanyempano bashya mu kumurika imideli.

Top Model Europe ni irushanwa rigera mu bihugu 15 aho riba ritoranya abanyempano bato mu kumurika imideli, bazatozwa bagakorana n’ibigo mpuzamahanga muri uru ruganda.

Thalia Chappuis Rusine nyuma yo gutoranywa mu basaga 25 000 bari biyandikishije mu gace k’iwabo ni umwe muri 29 batoranyijwe mu cyiciro cy’abagore.

Rusine yavuze ko yatewe ishema no kuba umwe mu bageze ku cyiciro cya nyuma kandi ko ari amahirwe adasanzwe ashaka ko kubyaza umusaruro.

Ati “Niteguye guhagararira neza u Rwanda mu ruganda rw’imideli i Burayi, ibiza byose ku mpera z’irushanwa nzakomeza kugaragaza umuco w’igihugu cyanjye. Mfite inkomoko mu Rwanda kandi ndashaka kurugaragaza binyuze mu kumurika imideli.”

Top Model Europe imaze kugira izina rikomeye mu gutegura iki gikorwa kigaragaza ubuhanga bujyanye no kuba umunyamideli, abayiciyemo benshi bagatsinda bagize amahirwe yo gukorana n’inzu zikomeye nka Dolce & Gabbana, Balmain, Giorgio Armani, Jean-Paul Gaultier cyangwa Louis Vuitton.

Abanyarwandakazi bakomeje kubaka izina mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga bijyanye n’ibirori by’imideli bitabira nka ‘New York Fashion Week’, ‘London Fashion Week’, ‘Paris Fashion Week’ n’ibindi.

Amwe mu mafoto ya Thalia Chappuis Rusine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages