Turahirwa washinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ yamuritse iduka rishya (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukuboza 2018 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Moses Turahirwa umaze kwamamara mu bahanga imideli mu Rwanda, ku izina rya Moshions yamuritse iduka rishya rigiye kuzajya rigaragaramo ibikorwa bye.

Iri duka rya Moshions riherereye mu Kiyovu hafi ya Stipp Hotel.

Ryamuritswe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018.

Muri ibi birori byo kurimurika hari abanyamideli batandukanye bamaze kwamamara mu Rwanda, ingeri zitandukanye z’ibyamamare ndetse n’abantu bari baje kwihera ijisho imyambaro icururizwa muri iri duka.

N’ababyeyi b’uyu musore baje kumushyigikira anabashimira byimazeyo kuba badahwema kumwereka urukundo no kumuba hafi.

Turahirwa yagarutse cyane ku kuba yaratangiye gukora imyenda adateganya kwamamara kugeza ku rugero agezeho uyu munsi.

Ati “Natangiye gukabya inzozi zanjye ndetse ndi kugenda mpura n’abantu kubera ubugeni bwanjye. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzamamara ibyo nkora bikagera ku rwego ngezeho uyu munsi.”

Uyu musore yavuze ko umunsi yamukiyeho iyi nzu ye nshya ari umunsi utazigera usibangana mu mutwe we.

Ati “Uyu munsi ni uw’agaciro kuri njye no ku ikipe ya Moshions, iyi ni inkuru yo gutangirira ku nzozi zoroheje no kubakira ku ntego n’icyizere mu musaruro. Ndashimira byimazeyo buri wese unshyigikira binyuze mu cyizere mungirira iyi ni intambwe ikomeye mu gukomeza guhesha ishema u Rwanda no gukomeza kubera urugero abahanzi b’udushya bo mu mpande zose za Afurika.”

Inzu y’imideli ya Moshions yatangijwe mu 2015, igitekerezo cyayo cyaje biturutse ku gushaka gukora imyambaro ifite umwahariko wa Kinyafurika by’umwihariko mu Rwanda.

Izina Moshions, ni impine ya Moses yongeweho ijambo ryaturutse ku Fashion.

Imyambaro itandukanye yo muri iyi nzu imaze kwamamara ndetse myinshi inambarwa n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Moshions ikora imideli mu buryo bunyuranye, harimo n'aya masakoshi
Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa Calabar 2017 ari gufata ifoto na Turahirwa
Abantu b'ingeri zinyuranye bari muri iki gikorwa
Ibikorwa na Moshions birangwa n'akamenyetso k'umweru n'umukara kari mu ishusho y'imigongo ya Kinyarwanda
Moses Turahirwa washinze Moshions
Umunyamideli Sisi Ngamije yari mu bari kwerekana imyambaro ya Moshions

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza