00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Abanyarwanda biga muri Annamalai University bateguye ibirori bisigasira umuco

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 November 2014 saa 12:37
Yasuwe :

Models Empire, itsinda ry’Abanyarwanda b’abanyamideli biga mu Buhinde muri Kaminuza yo ya Annamalai bishyize hamwe mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda , kunga ubumwe no guhanahana ubumenyi mu mpano zitandukanye harimo ubugeni, imideli n’izindi.
Diane Umuyumbu uhagarariye abagenzi be yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusanga hari impano bafite bahisemo kwishyira hamwe bategura igikorwa bise Fashion and Culute cyo kwerekana imideli nyafurika by’umwihariko iyo mu Rwanda kizaba ku tariki 15 (…)

Models Empire, itsinda ry’Abanyarwanda b’abanyamideli biga mu Buhinde muri Kaminuza yo ya Annamalai bishyize hamwe mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda , kunga ubumwe no guhanahana ubumenyi mu mpano zitandukanye harimo ubugeni, imideli n’izindi.

Diane Umuyumbu uhagarariye abagenzi be yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusanga hari impano bafite bahisemo kwishyira hamwe bategura igikorwa bise Fashion and Culute cyo kwerekana imideli nyafurika by’umwihariko iyo mu Rwanda kizaba ku tariki 15 Ugushyingo 2014.

Models Empire yatangiye muri Nyakanga 2012, aho yari igizwe n’abantu 11 harimo abakobwa 5 n’abahungu 6.

Igikorwa cya mbere bagaragayemo cyari icyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’Abanyarwanda biga muri iyo Kaminuza byari byateguwe na Sharing Club yari ikuriwe na Ndugu Philbert ifatanyije n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’Abanyarwanda biga muri iyo Kaminuza.

Nubwo baje bagiye bahura n’imbogamizi bikaba ngombwa ko baba bahagaritse ibikorwa byabo, Diane Umuyumbu yasobanuye ko kuri ubu bongeye guhuza ingufu ndetse akaba yizera neza ko bagarukanye imbaraga zikomeye. Ntibagikora nk’Abanyarwanda gusa ahubwo biyongereyemo n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bigize Afurika.

Ku bufatanye no guhuza imbaraga z’abagize Model Empire bari gutegura igikorwa bise Fashion and Culure Day giteganyijwe kuba tariki ya 15 Ugushyingo 2014 saa kumi n’ebyiri kuri Gockal Hall. Abazacyitabira bazataramirwa n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Gitego, Pacco(Patrick), Pazzo(David), Shebah na bo biga muri iyi Kaminuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages