Models Empire, itsinda ry’Abanyarwanda b’abanyamideli biga mu Buhinde muri Kaminuza ya Annamalai bishyize hamwe mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda, kunga ubumwe no guhanahana ubumenyi mu mpano zitandukanye harimo ubugeni, imideli n’izindi.
Mu gitaramo cyabo bise Fashion and Culture Day bateguye cyabereye mu nzu mberabyombi ya Gokhal, cyaranzwe n’ubwitabire bushimishije mu bantu b’ingeri zitandukanye.
Diane Umuyumbu uhagarariye bagenzi yambwiye IGIHE ko igitaramo cyitabiriwe birenze uko babiteganyaga kandi cyitabirwa n’abanyamahanga mu nzego zitandukanye aho basogongejwe ku byiza by’umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, imideli, guhamiriza n’ibindi.
Yagize ati, “Byari byiza cyane kandi bishimishije kwereka imbaga y’abantu umuco nyarwanda kandi ukabona ko babikunze. Hari abantu benshi ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika buri gihugu cyagaragaje umuco wacyo”
Abanyarwanda bari bateguye iki gikorwa, bagiye bafashwa na bagenzi babo bo mu bindi bihugu by’Afurika bikaba byaratanze isura nziza y’uburyo igihugu cy’u Rwanda gishyigikiwe mu mahanga.
Fashion and Culture Day yari yateguwe na Uwihirwe Mickal uhagarariye iri tsinda afatanyije na Irakarama Nicolette Umuyobozi wa komisiyo y’uburinganire n’iterambere muri komite y’Abanyarwanda biga muri iyi Kaminuza.
Models Empire yatangiye ibikorwa byayo muri Nyakanga 2012, aho yari igizwe n’abantu 11 harimo abakobwa 5 n’abahungu 6.


















TANGA IGITEKEREZO