Nko ku bakobwa cyangwa abagore, bakunze kugira imyenda myinshi badakoresha kurusha basaza babo, hari ubwo igihe kigera imyenda imwe bakayirambirwa.
Mu gihe warambiwe umwenda runaka, hari uburyo bwinshi bwagufasha mu kuba wawubyaza umusaruro, cyangwa ukawuhindura mu buryo ushaka kandi bugezweho.
Ku batabisobanukiwe neza, iyo bahararutswe imyenda usanga akenshi ihindurwa ibitambaro by’isuku cyangwa ikajugunywa ahabonetse hose bikagira ingaruka mu kwangiza ibidukikije, nyamara ishobora gutunganywa ikagirira nyira yo akamaro n’ibidukikije bikabungabungwa.
Nko mu gihe umukobwa cyangwa umugore afite ipantalo yumva atagikeneye kwambara, birashoboka cyane ko yayihindura ijipo kandi nziza ku buryo yayitemberana.
Kugira ngo ipantalo yawe uyihindure ijipo, ukenera ibikoresho by’ingenzi birimo umukasi, urushinge n’urudodo cyangwa ukifashisha imashini yabugenewe mu kudoda.
Mu gihe ibikoresho byose byamaze gutegurwa, hari uburyo bwinshi wakoresha bitewe n’ubwo wiyumvamo cyangwa uburyo wifuza ko ijipo yawe yaba iteye. Ni ukuvuga ko ubanza kumenya igishushanyo cyayo.
Ushobora gufata ipantalo ukayikata ukayigeza aho ushaka mu burebure. Iyo umaze kuyikata ufata impande zombi z’amaguru ukazidodora ukageza hagati y’amaguru.
Mu gihe uri kuyikata bisaba kwigengesera kugira ngo utaza gukata ahatari ngombwa bikaba byatuma uko washakaga guhindura wa mwenda wawe bidakunda.
Iyo urangije, ufata bya bice by’amaguru ugakata ibyo uri bukenere kugira ngo ize kuzura ari ijipo nziza. Iyo urangije upima ibijyanye cyangwa ibingana n’umwanya uri hagati y’amaguru wadodoye ukabiteranyaho, ukadodera kimwe inyuma y’ikindi imbere bikaza kuvamo ijipo nziza.
Mu gihe utishimiye uburyo bwa mbere hari n’ubundi buryo bwinshi wakoresha. Urugero, iyo warangije kudodora hagati y’amaguru ushobora guhita uhafatanya udashyizemo ikindi gitambaro kivuye ku maguru wari wakase.
Ni uburyo bworoshye kandi budahenze. Nko ku bantu bagira imyenda myinshi, bibafasha kudasesagura, ukaba wakoresha ya mafaranga wari kugura undi mwenda, ukayakoresha ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!