Izi nkweto ni izo mu bwoko bwa ‘Sandals’ abenshi bakunda kwita ‘ibipapa’ ziba zifunguye, zimwe umuntu yambara acometsemo ikirenge, zambarwa n’abagore cyangwa abagabo.
Mu guhindura izi nkweto, ikintu cya mbere cy’ibanze ugomba kuba ufite ni ‘colle’ imwe ituma ibintu bifatana ndetse n’ibitambaro bitewe n’uburyo ushaka kuzihindura.
Hari ibitambaro byinshi ushobora gukoresha ariko reka uyu munsi tugaruke ku bwoko bubiri.
Uburyo bwa mbere ni ugukoresha umwenda ufite ubwoya cyangwa ‘foulard’ imwe bambara mu ijosi ariko ifite ubwoya. Iyo ufite umwenda nk’uwo, ufata ya ‘colle’ ugasiga ku nkweto ubundi ukomekaho wa mwenda ufite ubwoya ukagenda uzengurutsaho hose.
Ubundi buryo wakoresha ni ipantalo y’ikoboyi. Ushobora gukoresha iz’abagabo cyangwa izikozwe nkazo, ugafata rwa rukweto ugashushanya hamwe bakandagira aho bingana ukahakata ubundi ugashyiraho ‘colle’ ugafatisha.
Igikurikira ufata hamwe hajya umukandara ukahakata ukageza hafi y’umufuka ukahashyira hejuru ku rukweto. Iyo ibyo birangiye urongera ugakata igice cyo hasi kiba cyizinze ku ipantalo ukakizengurutsa ku mpande z’inkweto, ugafata urudodo n’urushinge ukadoda aho icyo hejuru no hasi bihurira bigafata.
Usibye kuba ushaka guhindura inkweto hari n’ubwo waba ushaka kwambara ’brand’ runaka ariko kuko ihenze udafite ubushobozi bwo kuyigura.
Ushobora gufata ‘foulard’ y’iyo brand ukayikata ukaringaniza n’aho ushaka, ugafatishaho ‘colle’ warangiza ugakata ibice birengaho ukaba wambaye ya brand mu bushobozi n’ubuhanga bwawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!