Umufite ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwandakazi bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko i Burayi.
Ikigo The Society Management bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa.
Ubusanzwe akorana na ‘Elite Modeling Agency Network’ nayo ifasha abamurika imideli ari nayo yamufashije gukora ibikorwa bitandukanye i Burayi, byatumye ‘The Society Management’ yifuza gukorana na we.
Aya masezerano aremerera Umufite gukorera ibikorwa byo kumurika imideli i New York birimo nko kwitabira ‘New York Fashion Week’ no gukorana n’ibigo by’imideli byo muri iyi Leta.
Mu kiganiro na IGIHE, Umufite yavuze ko aya ari amahirwe abonye yo gukora cyane akazamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ni intangiriro nziza yo gushyira imbaraga mu kuzamura ibendera ry’igihugu cyane, kuko ndashaka kubona igihugu cyacu cyiri ku ikarita mu ruganda rw’imideli, nk’uko muri iyi minsi hari abanya Sudani y’Epfo benshi bari gukora neza.”
Umufite Anipha yitabiriye ibirori bitandukanye mpuzamahanga by’imideli nka ‘Paris Fashion Week’, ‘London Fashion Week’, ‘Milan Fashion Week’ n’ibindi.
Akorana n’inzu z’imideli zikomeye nka Fendi, Dolce&Gabbana, Chloé, Prada, Saint Laurent, Calvin Klein, Nespresso n’izindi.










Ibitekerezo 0