00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamideli Davide Renne yitabye Imana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 November 2023 saa 12:22
Yasuwe :

Umutaliyani Davide Renne wabaye umuyobozi w’ubuhanzi mu nzu zikomeye mu mideli ku Isi, yitabye Imana ku myaka 46.

Davide yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’iminsi icyenda gusa agizwe umuyobozi w’ubuhanzi muri Moschino. Biravugwa ko yishwe n’indwara y’umutima.

Uyu ni umwe mu bahanga mu bijyanye n’ubuhanzi bw’imideli kuko yamaze imyaka 20 ari umuyobozi w’abahanga imyambaro y’abagore muri Gucci ari naho yubakiye izina.

Iminsi icyenda yari amaze muri Moschino yari yatangiye gukora ku myambaro igomba kuzamurikwa muri ‘Milan Fashion Week’ muri Gashyantare 2024.

Davide Renne yavutse mu 1977, muri Follonica mu Butaliyani. Yize ibijyanye no guhanga imideli mu ishuri rya Polimoda. Urugendo rwe mu mideli rwatangiye 2004 akorana na Alessandro Dell’Acqua ahava ajya muri Gucci.

Davide Ranne wamamaye mu guhanga imideli yitabye Imana ku myaka 46
Davide ni umwe mu bahanga babayeho mu ruganda rw'imideli
Imyambaro y'abagore ya Gucci yagizwemo uruhare cyane na Davide
Imyambaro ya Gucci yahanzwe mu myaka 20 ishize yari iyobowe na Davide Renne
Davide Renne yamamaye mu guhanga imideli by'umwihariko mu cyiciro cy'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages