Umunyamideli Mbabazi Christine unazwi cyane kuri Radio na TV 10 mu biganiro bitandukanye, atewe ishema no kuba yararushinganye n’umugabo wumva cyane uburinganire hagati y’abashakanye ndetse by’umwihariko akaba yubaha kandi anakunda umuco nyarwanda.
Mbabazi Christine ni umunyamideli uyobora Ikompanyi yise Christine Creative Collections ikora imyambaro itandukanye ndetse n’imitako mu Mujyi wa Kigali.
We n’umugabo we Umunya-Irlande, Hugh Delaney basoje iminsi icumi ya buki nyuma yo kurushingana ku itariki ya 27 Ukuboza 2014 mu birori byabanje kubera i Kayonza bigasoreza i Kigali aho bambikaniye impeta y’urudashira.
Mu byo Mbabazi Christine yishimiye kurusha ibindi, ni ubuzima abanyemo na Hugh Delaney dore ko bafatanya imirimo yo mu rugo mu buzima bwabo bwa buri munsi . Uko ari babiri, bafatanya gukora uturimo two mu rugo nko guteka, kumesa, gukoropa, gukora isuku mu rugo, koza ibikoresho byo mu gikoni, kwakira abashyitsi, gusasa n’ibindi.
Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane. Umugabo wanjye nasanze afite imico myiza kandi akunda umuco wacu. Igikomeye kurusha ibindi kinantera ingufu ni uko atantererana ngo mpore mu gikoni njyenyine.”
Chritine na Hugh Delaney bashyizeho gahunda igenga uko bagomba gufatanya imirimo yo mu rugo kugira ngo hatagira uvunisha undi.
Yagize ati “ Twashyizeho gahunda, iyo ari umunsi we wo gukora isuku cyangwa guteka, ndabyuka ngasanga yateguye icyayi, yakoropye [...] muri make turafatanya. Gusasa, guteka, kumesa, gukoropa, byose turabifatanya, akunda uburinganire cyane”
Christine na Hugh Delaney batuye mu Murenge wa Kibagabaga muri Gasabo. Uyu mugabo akomoka muri Repubulika ya Irlande mu Mujyi wa Dublin.
Mbabazi Christine washinze urugo aheruka kugirana ikiganiro na CNN agaragaza ishusho y’imideli mu Rwanda n’ibyo ateganya gukora ari nabyo byamuhesheje kuboneka ku rutonde rw’Abanyafurika 10 b’abanyamideli babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2014.
Foto: NIB Studioz



















TANGA IGITEKEREZO