00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Judith Heard yahaye Noheli imfubyi zo kwa Gisimba

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 8 December 2014 saa 03:18
Yasuwe :

Umunyamideli ukomoka mu Rwanda umwe mu bubatse izina mu buryo bukomeye muri Uganda, Judith Heard Kantengwa yasuye abana barererwa mu kigo cyo kwa Gisimba asangira na bo Noheli anabasigira ubutumwa bw’ihumure bubumvisha ko bafite abagira neza babahoza ku mutima.
Judith Heard ni Umunyarwandakazi w’inzobere mu kwerekana imideli , yubatse izina mu gihugu cya Uganda ndetse ku bw’imbaraga ahabwa n’umugabo we, Umunyamerika Heard, atangiye gufungura inzira zimwinjiza mu banyamideli ba Leta Zunze (…)

Umunyamideli ukomoka mu Rwanda umwe mu bubatse izina mu buryo bukomeye muri Uganda, Judith Heard Kantengwa yasuye abana barererwa mu kigo cyo kwa Gisimba asangira na bo Noheli anabasigira ubutumwa bw’ihumure bubumvisha ko bafite abagira neza babahoza ku mutima.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi w’inzobere mu kwerekana imideli , yubatse izina mu gihugu cya Uganda ndetse ku bw’imbaraga ahabwa n’umugabo we, Umunyamerika Heard, atangiye gufungura inzira zimwinjiza mu banyamideli ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na IGIHE, Judith Heard yavuze ko yagize igitekerezo cyo gusangira n’imfubyi kuko azi uburyo ubupfubyi bumera dore ko se umubyara ari na we wari ufatiye umuryango runini yazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati, “Gufasha ni ibintu nkunda kandi nkora bindimo. Nahisemo gufasha aba bana kubera urukundo nsanganywe. Biranshimisha gusangira n’abana bato ubereka ko bakunzwe kandi bitaweho. Nabaye imfubyi muri Jenoside, nyuma twimukira Uganda ari naho mbana na Mama wanjye na barumuna banjye”.

Judith Heard yabasuhuje muri ubu buryo

Yakomeje asobanura ko gufasha ari umutima buri wese yagakwiye kugira cyane cyane abazi uburemere bw’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Judith Heard asanzwe akora ibikorwa by’urukundo byo gufasha abana muri Uganda abifashijwemo n’umugabo we. Yifuje ko byakwaguka ndetse agafasha abana b’u Rwanda, ingobyi yamuhetse nubwo atakihaba.

Judith Heard ati “ Gufasha ni byiza ariko biba akarusho iyo ufasha abo muhuje umuco, igihugu, amateka ,ururimi n’ibindi byinshi bibahuza.Nkunda gufasha abana b’imfubyi muri Uganda ariko naje mu Rwanda gukora iki gikorwa mu rwego rwo kubereka ko nubwo mba hanze y’igihugu mbahoza ku mutima”.

Judith Heard yaherekejwe na Dr Claude gusura aba bana babasigira amafunguro arimo umuceri, ibishyimbo, akawunga, amavuta yo guteka ndetse n’ibintu bakenera mu buzima bwa buri munsi nk’amasabune yo gukaraba no kumesa, amavuta yo kwisiga, umuti w’amenyo n’ibindi.

Amaze gusangira na bo imitobe yari yabazaniye, Dr Claude yabaririmbiye ndetse bishima kurushaho.

Nyuma yo gusura abo kwa Gisimba yakomereje mu kindi kigo kirera imfubyi cya Calcutta giherereye mu Kiyovu.

Gisimba Memorial Center ni ikigo cy’imfubyi kiyobowe na Damas Gisimba, cyatangiye mu mwaka w’1970. Ni ikigo kidaharanira inyungu ahubwo gishyira imbere gufasha abana b’imfubyi, abatagira kivurira, abavuka bagahita bajugunywa ku mihanda cyangwa mu mateme. Kuri ubu kirera imfubyi 130 umuto muribo akaba afite imyaka ine.

Judith Heard na Dr Claude basuye abana barererwa kwa Gisimba
Umwe mu babyeyi barera aba bana, Gisimba Damas na Judith Heard
Hano yatambagizwaga amacumbi abana bararamo
Judith Heard aganira n'abayobozi b'iki kigo
Akanyamuneza kari kose ku bana basuwe na Judith Heard
Yafashe umwanya akina n'aba bana kuri ubu bari mu biruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages