00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutesi Li Hua yegukanye irushanwa rya ‘SupraModel’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 5 November 2023 saa 01:56
Yasuwe :

Umutesi Li Hua Brenda yahize abanyamideli bakizamuka bari bahatanye muri ‘SupraModel Competition’, irushanwa rigamije guteza imbere abari muri uru ruganda rw’imideli no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Ku wa Gatandatu kuri Century Park Hotel and Residence nibwo habaye ibirori byo guhemba abamurika imideli bakizamuka. Bitegurwa na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss ‘Supranational n’andi.

Igihembo nyamukuru cyegukanywe na Umutesi Li Hua Brenda wahize abandi 20 bari bahatanye. Uyu mukobwa yahawe igihembo cya miliyoni 1Frw, kurara ijoro muri Century Park Hotel, gukorerwa imisatsi na Dave Salon & Spa, gutemberezwa mu Rwanda na Missionaries Travel Rwanda ndetse no kuzahagarira u Rwanda muri Miss Africa Sub-Sahara.

Muri iri rushanwa kandi hatanzwe ibindi bihembo birimo uwakunzwe n’abantu cyane (People’s choice) cyegukanywe na Umumararungu Kelly Divine. Umurika imideli mwiza mu bijyanye no kwamamaza (commercial model) yabaye Gihozo Sincere.

Hatanzwe kandi n’igihembo cy’umunyamideli wahize abandi mu gutambuka neza (Best runway), cyegukanwa na Uwiduhaye Divine. Abagukanye ibi bihembo bahawe 300 000Frw kuri buri umwe.

Umutesi wegukanye iri rushanwa yavuze ko ari amahirwe akomeye, agiye kumufasha kwagura impano ye no guhesha ishema u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

SupraModel Competition ni irushanwa ngarukamwaka ritoranya abafite impano mu kumurika imideli, rikabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga.

Umutesi yegukanye irushanwa rya SupraModel ahize abandi 20
Umumararungu Kelly Divine niwe wakunzwe cyane muri iri rushanwa
Uwiduhaye Nadine yahize abandi mu bijyanye no gutambuka
Abahatana babanje kunyura kuri 'red carpet'
Aba banyamideli bazafashwa kumenyekanisha no kwagura impano zabo
Muri ibi birori herekanywe imyambaro ya 'Made in Rwanda'
Abahatanaga mu irushanwa rya SupraModel babanje kwerekana imideli
Imyambaro ya Brand8 yerekanywe muri ibi birori
Buri wese yakoze iyo bwabaga ngo aze yarimbye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages