Uru ni urutonde rukorwa n’ikinyamakuru The New York Times buri mwaka, aho kigaragaza abantu baranzwe no kurimba kurenza abandi mu mwaka urangiye bitewe n’imyambaro bagiye baserukana.
Uyu mwaka cyakoze urutonde ruriho ibyamamare bitandukanye haba muri polikiti, umuziki, imideli n’imikino byarimbye kurenza ibindi.
Umwami Charles III w’u Bwongereza yashyizwe kuri uru rutonde bitewe n’imyambaro yari yambaye ubwo yimikwaga nk’umwami w’iki gihugu mu 2023.
Kuri uru rutonde hariho kandi Michelle Yeoh, icyamamare muri sinema. Yashyizweho kubera ikanzu yakozwe na Balenciaga yaserukanye muri Oscars Award 2023.
Mu bitaramo Beyoncé yakoze muri uyu mwaka byazengurutse hirya no hino yise ‘Renaissance Tour’, usibye umuziki mwiza yahaye abakunzi be yanagaragaye mu myambaro myiza yo ku rwego rwo hejuru ariyo yatumye ashyirwa kuri uru rutonde.
Doja Cat yashyizwe ku rutonde rw’abarimbye cyane mu 2023 kubera imyambaro yagiye aserukana mu birori bitandukanye, iyibukwa cyane ni iyo yajyanye muri Met Gala.
Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Terms nawe yashyizwe kuri uru rutonde bitewe n’ikanzu y’umweru yaserukanye mu bihembo bya Oscars.
Uru rutonde ruriho ibindi byamamare bitandukanye nka Pharrell Williams, Ice Spice, Maggie Smith, Law Roach, Kristen Kish, Pamela Anderson n’abandi.








Ibitekerezo 0