Umwihariko udasanzwe mu birori by’imideli ya ‘Made in Rwanda’ (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 Kamena 2017 saa 12:35
Yasuwe :
3 1

Abahanzi b’imideli bibumbiye muri Collective Rw bamuritse imyambaro n’imirimbo bahanze yiganjemo iyo mu Rwanda mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuwa 10 Kamena 2017.

Ibi birori by’imideli CollectiveRW Fashion Week byabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village[KCEV], byateguwe n’ikompanyi Collective Rw. Iyi yashinzwe mu 2015, ihuriwemo n’abanyamideli bo mu Rwanda bagamije guteza imbere imideli yahangiwe mu Rwanda ndetse no kuzamura ireme ry’abakora uyu mwuga bakamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ibirori bya Collective Rw byitabiriwe n’abahanzi b’imideli batangije iki gikorwa Sonia Mugabo, Teta Isibo, Mathew Rugamba, Linda Mukangoga na Candy Basomingera. Muri uyu mwaka hiyongereyemo abashya barimo inzu z’imideli za Amizero, Moshions na Uzi Collections.

Imideli yerekanywe irimo amakanzu, amashati, amapantaro, inkweto, ibikapu byo mu moko yose, ingofero n’imirimbo inyuranye byose bikorerwa mu Rwanda. Iyi mideli yerekanwe muri ibi birori harimo iyakorewe mu Rwanda n’iyahanzwe n’abanyamideli mpuzamahanga.

Ibirori byatangiye saa kumi n’imwe n’igice, abantu babanje gusangira, kungurana ibitekerezo no kwishima babifashijwemo n’umuziki uyunguruye wacurangwaga mu busitani bwa KCEV.

Ku isaha ya saa tatu z’ijoro nibwo MC Regis Isheja na Kemiyondo Coutinho bari bayoboye ibirori batangije igikorwa ari nabwo abahanzi b’imideli icumi batangiye kwerekana ibyo bahanze.

Mu ihema rya Akagera hari umuteguro ubereye ijisho ku buryo buri mutumirwa wese yarebaga ibirori nta kimukoma imbere. Abanyamideli biyerekanaga banyuranamo mu nzira zari zateguwe hagati mu bakunzi b’imideli ku buryo wabonaga ko batojwe kandi biteguye neza.

Saa yine z’ijoro icyiciro cya mbere cy’imideli cyari gisojwe habaho undi mwanya wo gusangira, kungurana ibitekerezo no gukata umuziki.

Saa tanu z’ijoro ikindi cyiciro cy’imideli cyahise kimurikwa herekanwa ibyakozwe n’abahanzi bo muri Inzuki Designs, Haute Baso, House of Tayo na Sonia Mugabo.

Umuhanzi w’imideli ukomeye muri Afurika y’Epfo Laduma Ngxokolo na we yerekanye imideli yahanze yiganjemo iyerekana akarango k’imyambaro yo mu muco w’iwabo. Yabaye n’umwe mu bahanzi berekanye imideli yishimiwe ku rwego rukomeye muri ibi birori.

Icyumweru cyahariwe imideli cya CollectiveRW Fashion Week cyatangiye kuwa 6 Kamena 2017 kuri Repub Lounge iherereye ku Kimihurura. Mu ntangiriro abanyamideli bahawe amasomo arimo kubigisha kuba abanyamwuga no kumenya gukoresha iyi mpano. Umuhanga mu mideli witwa Rachel Young ni we wabahaye aya masomo.

Ku munsi wa kabiri habaye imyiteguro nyir’izina y’ibirori, kuri uwo munsi Mizero Cedric ari muberekanye ubuhanga budasanzwe mu mideli aho yadoze ikanzu mu gihe kitarenze amasaha abiri ahita ayimurika.

Nyuma habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abafite ubumenyi mu by’imideli mu ngeri zitandukanye haba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga barimo Laduma Ngxokolo wo muri South Africa, Lamic Kirabo wo muri Uganda, Paul Peter Siniga wo muri Tanzania, Sunny Dolat wo muri Kenya, Kemiyondo Coutinho waturutse muri Uganda na Lauren Rwema wo mu Rwanda.

Mu byibanzweho muri iki cyumweru, abahanzi b’imideli bahurije hamwe imbaraga mu kuzamura no guteza imbere iby’imideli mu Rwanda ndetse bihaye umugambi umwe wo kugira umwimerere mu byo bakora haba abo mu gihugu n’abo mu bindi bihugu bya Afurika.

Imideli yahanzwe na Haute Baso

Imideli ya House of Tayo

Sonia Mugabo amaze kwigaragaza nk’umuhanga mu guhanga

Laduma Ngxokolo yerekanye imideli y’iwabo muri Afurika y’Epfo

Inzuki designs...

MC Regis Isheja na Kemiyondo Coutinho bari bayoboye ibirori
Ange Kagame ari mu bari baje kureba ibi birori

Imideli yahanzwe na Mizero

Imideli ya Moshions

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .