00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugo rw’umunyamideli Kantengwa Judith rwibasiwe n’abarozi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 January 2015 saa 12:23
Yasuwe :

Umunyamideli w’Umunyarwandakazi utuye mu Mujyi wa Kampala ahitwa Muyenga yatewe ubwoba n’ibisa n’amarozi yasanze mu rugo rwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu munyamideli avuga ko mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama yatunguwe no gusanga mu mbuga ye hajugunywe inkokokazi itagira umutwe ku ruhande rwayo hari agashashi akeka ko karimo uburozi.
Uyu Munyarwandakazi umaze kubaka izina mu mideli muri Uganda no mu karere, amaze kubona iyi nkoko yaketse ko ari abapfumu cyangwa (…)

Umunyamideli w’Umunyarwandakazi utuye mu Mujyi wa Kampala ahitwa Muyenga yatewe ubwoba n’ibisa n’amarozi yasanze mu rugo rwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu munyamideli avuga ko mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama yatunguwe no gusanga mu mbuga ye hajugunywe inkokokazi itagira umutwe ku ruhande rwayo hari agashashi akeka ko karimo uburozi.

Uyu Munyarwandakazi umaze kubaka izina mu mideli muri Uganda no mu karere, amaze kubona iyi nkoko yaketse ko ari abapfumu cyangwa abarozi bayimuzaniye ku mpamvu ataramenya neza kugeza ubu gusa agahamya ko ari ababisha be.

Nk’uko yabitangaje abinyujije kuri Facebook, iyi nkoko n’agapfunyika yaketsemo amarozi ngo akimara kubibona yavuze isengesho ryirukana imyukamibi akeka ko baba baramuteje.

Judith Heard yagize ati “Ibi biratangaje ariko ukwizera kwanjye kuri mu Mana. Nabonye inkoko yapfuye mu rugo rwanjye, ni inkoko itari ifite umutwe. Ibi bishatse kuvuga iki?"

Uyu munyamideli yakomeje yandika amagambo yo muri Bibiliya agaragaza ko adatewe ubwoba na gato n’aba bantu bajugunye ibi bintu mu rugo rwe.

Yagize ati "Nibwo bazubaha izina ry’Uwiteka uhereye i Burengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye izuba rirasa, kuko azaza nk’umugezi uhurura ujyana n’Umwuka w’Uwiteka. Isa.59:19”

Asoza agira ati ‘Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwizera imbere y’abahamya benshi. 1Tim.6:12”

Judith Heard aherutse kugirana ibiganiro na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana uyobora Minisiteri y’Urubyiruko basinyana amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu mishinga itandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages