Abarembejwe n’uwo munuko ni abo mu Mudugudu wa Kumukenke, bafite impungenge ko ingaruka ku buzima bwabo.

Aba baturage babwiye IGIHE ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahaye Koperative AGRUNI gushyira imyanda y’uruvange ahantu hatuwe, bikabateza umunuko ukabije.

Kuri ubu inzu z’aba baturage zihora zifunze ntizigeramo umwuka, birinda ko amasazi abatera, akiyongera ku munuko uturukamo.

Mu ijwi ryuje agahinda, Sagahutu Jeremie utuye hafi y’iki kimoteri avuga ko ubu hari umunuko ukabije, bakibaza uko bizaba bimeze imvura nigwa ari nyinshi bataratabarwa.

Yagize ati “Imodoka zizana iyo myanda, usanga huzuyemo amayezi, amagufa, impu n’ibindi byaboze. Ugasanga imbwa zibyirukankana hano hanze cyangwa ibisiga bigaterura nk’izo mpu zikabijugunya hejuru y’amazu yacu, ubundi umunuko ukatwibasira koko.”

Kampire Ester, umubyeyi nawe utuye muri aka gace, yavuze ko bagaragariza inzego z’ibanze ko babangamiwe, bakabwirwa ko ikimoteri ari icy’akarere, imodoka zimena imyanda zigakomeza ubutitsa kubihasuka. Byongeye hakaba hari impungenge ko kizanduza n’amazi y’isoko bamomaga.

Yagize ati “Buriya ureba munsi hariya hari ahantu hari iriba ry’amazi tuvomaho ndetse ubu n’abanyamugi baza kurivomaho ngo i Gitarama (Umujyi wa Muhanga) amazi ntayo bafite yarakamye ku buryo ariyo abaturage bakoreshaga, nyamara iyo myanda uko ihasatira bafite ubwoba ko nayo iyanduza.”

Avuga ko imvura yatangiye kugwa bakaba bafite impungenge ko bazahura n’ibibazo bikomeye cyane, kuko amazi avamo ashokera aho bavoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, ntiyahakanye ko abo baturage bari mu kaga, avuga ko hari gushakwa umuti urambye.

Yagize ati “Abaturage bagaragaje impungenege zabo ariko turi mu nzira igana ku gisubizo kirambye kuko uku kwezi kwa cyenda twamaze kwemeza ko ijyanwa kumenwa mu Ruhango gusa hari ikiziyongera ku mafaranga batangaga yo kubakurira imyanda mu ngo zabo; gusa hazanozwa uburyo bizakorwa mu gihe cya vuba maze hatangire hatunganywe ku buryo butangiza ibidukikije aho icyo cyari kiri.”

Akomeza avuga ko Akarere ka Ruhango kamaze kubaka ikimoteri kigezweho, aho bashaka ko abo bahaye isoko bazajya bajyanayo imyanda ivuye i Muhanga.

Mu igenamigambi ry’Akarere ka Muhanga ryo mu ngengo y’imari ya 2012-2013 higeze gukorwa inyigo y’ikimoteri kigezweho cyashoboraga gutwara arenga miliyoni 789 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kugeza ubu nta kanunu kacyo mu gihe umujyi ukomeje kwaguka ubutitsa.

Ikimoteri kimenwamo imyanda y'umujyi wa Muhanga
Ikimoteri kimenwamo imyanda y'umujyi wa Muhanga
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice