Abaturiye Umugezi wa Sebeya bahawe ibigega byo gufata amazi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Abaturage baturiye Umugezi wa Sebeya bahawe ibigega 138 byo gufata amazi y’imvura agahera mu ngo zabo hirindwa ko yamanuka agasenya amaterasi bubatse no kugabanyiriza ingufu uyu mugezi wakunze kubasenyera.

Byakozwe mu gikorwa cyo guha ibigega ingo 120 zituriye Sebeya n’amashuri 18 byitezweho kugabanya amazi y’imvura ava mu baturage.

Nyuma yo kubihabwa abaturage batuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Mukondo bavuze ko bizabafasha kubona amazi kuko n’ubundi ntayo bagiraga.

Nyirabahutu Consolée yavuze ko bajyaga bagorwa no kubona amazi ku buryo ibigega bahawe bigiye kubafasha.

Ati “Ubusanzwe nta mazi tugira, kuyabona ni ukujya ku mugezi w’isoko mu mubande kandi nabwo dukoresha isaha n’igice. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha kubona amazi, nibaduha ibigega bizadufasha gufata amazi y’imvura amanukana ubutaka.’’

Hakizimana Tharcisse yavuze ko kuba nta mazi bagiraga bituma abana bakererwa amasomo kuko babanza kujya kuvoma.

Ati “Twe dusanzwe dukoresha amazi yo mu migezi iri mu mibande kandi kugerayo biragorana kuko bitwara isaha yose, bigatuma abana bakererwa amasomo. Ibi bigega bizatuma tuyabona hafi ndetse binakumire amazi yamanukaga akajyana isuri ijyana inzu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yasabye abaturage ubufatanye kugira ngo ibigega bahawe bitange umusaruro.

Ati “Mu minsi iri mbere Umugezi wa Sebeya uzajya usurwa winjize amadevize bitewe n’ibikorwa bimaze gukorwa kandi mu gihe gishize yaradusenyeraga. Mwakoze amaterasi kuri hegitari 365, ndakeka murimo kurya ibirayi n’ibigori mwejeje. Ibigega muzabifate neza abana babone amazi meza, mujye mushyiramo imiti yabugenewe abatabibona nabo bihangane aho ubushobozi buzabonekera buri wese azakibona.”

Uretse ibigega abaturage baturiye Sebeya bamaze guhabwa, hanatanzwe inka 285 muri 475 ziteganijwe muri uyu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’uyu mugezi.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwasabye abaturiye Sebeya kwita ku bidukikije kugira ngo uwo mugezi utazongera kubangiriza
Hatewe ibiti bizafasha mu kurinda icyogogo cy'Umugezi wa Sebeya
Hatanzwe ibigega 138 ku baturage n'ibigo by'amashuri byegereye Umugezi wa Sebeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .