Ibyo byavugiwe i Remera, ahakorera ‘contrôle technique’ mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2025, ubwo abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bakorerwaga isuzuma ry’ibinyabiziga byabo, by’umwihariko iry’imyuka ihumanya ikirere, mu rwego rwo gukangurira n’abandi kubyitabira.
Ubusanzwe, ‘contrôle technique’ ikorwa rimwe mu mwaka, uyikorewe agahabwa icyangombwa cyemeza ko imodoka ye yujuje ibisabwa, kandi agomba kukigaragaza aho bikenewe.
Kuri iyi nshuro, ariko, abafite ibinyabiziga bagiye kujya bagendana ibyemezo bibiri ari byo icy’isuzuma risanzwe n’icy’isuzuma ry’imyuka ihumanya ikirere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga yasabye abantu kwihutira gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo kuko ari mu nyungu za buri wese kugira umwuka mwiza.
Yagize ati “Uyu munsi gahunda yo gupimisha imyuka ihumanya ikirere ije isanga iya ‘contrôle technique’ kandi hari abayikoresheje amatariki yo kugaruka akaba ataragera. Ikiri gukorwa ni uko usaba serivisi ya ‘contrôle technique’ azajya asaba n’isuzuma ry’imyuka ihumanya ikirere icyarimwe.”
Yongeyeho ati “Uwakoresheje ‘contrôle technique’ mbere ntasabwa kongera kuza gusuzumisha imyuka ihumanya ikirere igihe cye kitaragera. Azabikora byombi ku nshuro ikurikiyeho, igihe azaba agiye gusubira gukoresha isuzuma risanzwe.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yibukije Abanyakigali ko umubare munini w’ibinyabiziga mu mujyi ugomba kujyana no kubisuzumisha ku bwinshi, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abawutuye kuko birenga 70% y’ibiri mu gihugu.
Ati “Mu Mujyi wa Kigali ni ho hari ibinyabiziga byinshi, harimo n’ibirekura imyuka ihumanya ikirere. Dufite ibinyabiziga byinshi bitarakorerwa isuzuma ry’imyuka ihumanya, ni yo mpamvu dusaba ko bikorwa kugira ngo tugire Kigali ikeye, itekanye kandi ifite umwuka mwiza abantu bahumeka.”
Yasabye kandi abantu kwirinda kuzategereza kugeza igihe hazafatirwa amande ku batitabira iyi gahunda, kuko ari igikorwa gifitiye inyungu abaturage bose.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye abakora siporo zitandukanye kwitabira iyi gahunda, kuko na bo bakenera umwuka mwiza mu gihe bakora imyitozo cyangwa amarushanwa.
Niyomwungeri Epaphrodite, wari wagiye gusuzumisha imodoka ye igatsindwa isuzuma, yavuze ko agiye gukosora ibitagenda neza kugira ngo imodoka ye yuzuze ibisabwa.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwohereza mu kirere imyuka ihumanya ku kigero cya 0,03% by’iyoherezwayo yose, mu gihe umugabane wa Afurika uhumanya ikirere cy’Isi ku kigero cya 4%.
Gahunda ya Guverinoma ya 2024–2029 (NST2), iteganya ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere nibura ku kigero cya 38%, bingana na toni miliyoni 4,6 z’imyuka ya ‘Dioxyde de Carbone (CO₂)’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!