00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Nyiragongo mu bihe bitandukanye, ikirunga cyateye ubwoba abatuye i Goma

Yanditswe na

Bayingana Bonfils

Kuya 10 March 2016 saa 02:06
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’iki cyumweru abatuye mu Mujyi wa Goma bavuze ko babonye ibimenyetso bidasanzwe ku kirunga cya Nyiragongo, maze abatari bake muri bo bakizwa n’amaguru bahungira ahitwa Kitshanga mu Ntara ya Rutshuru.

Kwikanga kongera kuruka kwa Nyiragongo bituruka ku kuba ngo abaturage barabonye ukwiyongera kw’imyotsi ku gasongero kacyo, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Nyiragongo ni ikirunga cyo mu misozi kiri mu bwoko bwa stratovolcan, giherereye muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bilometero nka 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma n’ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Iki kirunga ni kimwe mu bigize uruhererekane rw’ibigize ‘Virunga’ kikaba ari na cyo gisigaye cyonyine gishobora kuruka kuko ibindi byazimye.

Uretse kuba cyegereye ahatuwe n’abaturage benshi, iruka ryacyo mu mwaka wa 2002, ibisa n’igikoma n’amabuye atukura byamanukaga biva kuri cyo bifatwa nk’ibyihuta kurusha iby’ibindi birunga ku Isi, byatumye Nyiragongo ifatwa nk’ikirunga kigishobora kuruka (Actif) ndetse giteye impungenge kurusha ibindi muri Afurika.

Nyiragongo iri ku butumburuke bwa metero 3470 muri Parike y’igihugu ya Virunga. Ubwo yarukaga mu 2002 yahitanye abasaga 100 naho 13% by’umujyi wa Goma birangirika.

Amafoto y’ikirunga cya Nyiragongo mu bihe bitandukanye

Umuriro uturuka mu kirunga cya Nyiragongo
Abaturage batewe impungenge n'impinduka zigaragara ku kirunga cya Nyiragongo
Abatuye mu Mujyi wa Goma batewe ubwoba n'imyotsi igaragara ku gasongero ka Nyiragongo
Iruka rya Nyiragongo ryahitanye abasaga 100 mu mwaka wa 2002
Ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Parike ya Virunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages