Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni iya kabiri mu bunini nyuma ya Pariki y’Akagera. Iherereye mu majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’u Rwanda, ikanakora ku mirenge 23 yo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba, na Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe Management Company, gishinzwe imicungire ya Pariki ya Nyungwe, Niyigaba Protais avuga ko iyi Pariki ifatiye runini u Rwanda n’Afurika muri rusange ku bijyanye n’umutungo kamere w’amazi kuko iturukamo 60% by’amasoko yose u Rwanda rufite.
Ati “Amazi ava muri Nyungwe agatemba yerekeza mu gice cy’Iburasirazuba aragenda akagera muri Nili ari na cyo gituma tuvuga ko isoko ya Nili izwi, ari iyatangajwe bwa mbere na Richard Kandt yo mu Karere ka Nyamagabe n’indi ya kure iherutse kuvumburwa ahitwa Gisovu muri Karongi yombi ari muri Nyungwe. Ibyo ni ibigaragara muri make uburyo ishyamba rya Nyungwe ari isoko ikomeye ku mazi haba ku bayituriye, ku gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.
Niyigaba avuga ko buri kwezi Pariki ya Nyungwe yoherereza abaturage amazi angana na metero kibe ibihumbi 214 yo gukoresha mu ngo, hakaba ubwo abantu babifata nk’ibisanzwe ntibibuke ko ayo mazi aboneka kubera ko Pariki ibungabunzwe.
Ati “Hari ibice binini mubona byo hanze ya Pariki byahoze ari ishyamba ariko ishyamba riza kuvanwaho. Aho na ho hahoze ari hari amasoko ariko ubu ntagihari kubera ko ishyamba ryahacitse. N’iri shyamba na ryo rihacitse abantu batekereza ko aya masoko ya Nyungwe yakomeza akabaho kandi yahita akama rwose”.
Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura ni rumwe mu nganda eshanu ziri mu nkengero za Pariki Nyungwe. Umuyobozi w’uru ruganda, Mugabo Kizito avuga ko ari amahirwe guturana n’ishyamba rya Nyungwe kuko hahora haherereye, bakabona imvura nyinshi, ndetse n’amazi y’imigezi iva muri Nyungwe agafasha abahinzi kuvomerera icyayi.
Ati “Amazi ava muri Nyungwe adufasha mu ruganda mu buryo bubiri. Hari mu mirimo ya buri munsi mu ruganda no mu kuvomerera icyayi. Mu mpeshyi abahinzi bagomera imigezi inyura mu cyayi amazi akagenda amaze kukivomerera bigatuma bagumana icyayi gihehereye”.
Mu migezi iva muri Nyungwe ifasha abahinzi kuvomerera imyaka harimo Kamiranzovu, Rukarara na Mwaga.
Parike y’igihugu ya Nyungwe ifite ubuso bwa kilometero kare 1.020. Ifite umwihariko w’ishyamba ry’ibiti bikuze ribumbatiye amasoko y’amazi y’urubogobogo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!