Uyu mwiherero wabaye ku wa 4 Gashyantare 2017, ukaba wari n’amahirwe yo kwizihiza Umunsi w’Intwari, banaganira ku bikorwa biteganyijwe uyu mwaka.
Nk’uko diaspora nyarwanda muri Amerika igenda ishinga imizi, aba bayobozi bashishikajwe no kwegera abo bahagarariye bakagirana ibiganiro ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu cyababyaye.
Uyu mwiherero kandi wabaye andi mahirwe yo kubonana kw’abagize komite nshya iherutse gutorwa, igikorwa cyabaye mu Ukuboza 2016.
Amb. Mukantabana yagarutse ku ruhare rw’Intwari n’uburyo Abanyarwanda ubu bari kungukira ku bikorwa byazo.
Ati “Turi hano kubera ibikorwa by’intangarugero by’abitanze kandi imbuto twera ab’ahazaza ni bo bazazisarura.”
Umujyanama wa Mbere, Lawrence Manzi yashishikarije abitabiriye umwiherero gukoresha ubumenyi bwabo bateza imbere igihugu bigira ku batuye muri leta ya Atlanta baherutse gutera inkunga amashuri y’imyuga mu Rwanda.
Ati “Ni inshingano zacu nk’abayobozi gushyigikira ibyo u Rwanda rwagezeho. Ni iby’agaciro ko igihugu cyacu cyiyubatse, tugomba kugishyigikira.”
Prof. Twagilimana yasabye abitabiriye uyu mwiherero kwigira ku buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame agaruka no ku bikorwa by’intangarugero abitangiye kubohora igihugu bakoze.
Abitabiriye uyu mwiherero bagera kuri 26 baganiriye ku mbogamizi bahura na zo zirimo abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, biyemeza kugaragaza ukuri babinyujije mu bikorwa birimo urugendo rwo kwibuka, ibikorwa byo kwibuka nyirizina, kwitabira amatora ya 2017 n’ibindi.
Umwiherero ni igikorwa ngarukamwaka gihuza abayobozi ba za diaspora nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagahura n’Ubuyobozi bwa Ambasade aho baganira ku kurushaho guteza imbere imiryango bahagarariye.



















TANGA IGITEKEREZO