Iyi sosiyete ifite icyicaro mu Rwanda, kuva yatangira ibikorwa byayo mu 2019 imaze kugira abamotari mu Mujyi wa Kigali batwara moto zikoresha batiri z’amashanyarazi zirenga 50.000 ndetse bamaze kugenda ibilomotero birenga miliyoni 2.
Nyuma yo guhabwa inguzanyo n’iki kigo gifasha imishinga y’iterambere mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, Ampersand yavuze ko igiye kongera umubare w’izi moto zikoresha amashanyarazi mu mihanda yo mu Rwanda no muri Kenya bitarenze umwaka wa 2022.
Umuyobozi wa Ampersand, Josh Whale, yavuze ko iyi nguzanyo ari igishoro gikomeye kizatuma bagera ku ntego yabo y’uko mu 2030 bazaba barashyize amashanyarazi muri moto miliyoni 5 zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yakomeje agira ati “Ubufasha bwa DFC bwerekana uburyo moto zikoresha amashanyarazi zigiye kuba igicumbi cy’ingendo mu Majyepfo y’Isi ndetse ikoreshwa ryazo rikazagira urahare runini mu kugabanya imyotsi ihumanye yoherezwa mu kirere.”
Umuyobozi w’ishami rikurikirana ibijyanye n’ibihe muri DFC, Jake Levine, yavuze ko iki kigo gitewe ishema no gufasha Ampersand, kuko ifite umushinga w’ingirakamaro kandi ufite udushya tuzatanga umusanzu mu kurwanya imihandugurikire y’ibihe.
Yakomeje agira ati “DFC ishishikajwe cyane no gushora imari mu mishinga izazana impinduka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi igafasha sosiyete z’ibi bihugu gutera imbere ari nako ziyubaka mu bijyanye no gukoresha ingufu zitangiza ikirere. Iri shoramari ndetse n’uyu mushinga mwiza Ampersand yazanye ku isoko byerekana intambwe ikomeye muri iki cyerekezo.”
Iyi nguzanyo yahawe Ampersand ije yiyongera kuri miliyari 3 Frw yashowemo n’Umushinga wa EIF (Ecosystem Integrity Fund) ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’irindi shoramari yagiye ihabwa n’ibigo bitandukanye birimo TotalEnergies, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, Ikigega Nyarwanda kirengera ibidukikije, FONERWA, ndetse n’ibindi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa moto 46.000 zitwara abagenzi, aho 26.000 muri zo zikorera mu mujyi wa Kigali.
Inyinshi muri izi ni izikoresha ibikomoka kur peteroli, ariyo mpamvu Ampersand ishaka ko mu myaka icumi iri imbere izi zose zizaba zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda ihumanywa ry’ikirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!