00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Foundation yahaye moto z’amashanyarazi abagore 20

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 March 2023 saa 10:26
Yasuwe :

BK Group ibinyujije mu kigo cyayo cy’Ubugiraneza cya BK Foundation, yaguriye abagore n’abakobwa 20 bo mu ishyirahamwe “Zamuka Mugore” moto zikoresha amashanyarazi, zifite agaciro ka miliyoni zirenga 50 Frw mu rwego rwo gukomeza guhashya imyuka ihumanya ikirere ndetse no kurengera ibidukikije muri rusange.

Izo moto abo bakobwa bashyikirijwe kuri uyu wa 03 Werurwe 2023, ziri mu mushinga BK Foundation ifatanyijemo n’Ikigo gifasha abagore kujya mu rwego rw’ubwikorezi butangiza ikirere, Safi Universal Link, SUL n’Umujyi wa Kigali.

Ni inkunga iri mu nkingi eshatu za BK Foundatiion zirimo guteza imbere ubuzima, gushyigikira abahanga udushya no kurengera ibidukijije.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko iyo nkunga igamije kuzamura abagore mu rwego rw’imari.

Ati “Ni uruhare rwacu mu iterambere kandi twishimiye ko binjiye mu rwego rw’imirimo ikunze kwitirirwa iy’abagabo. Kubera ko Werurwe ari n’ukwezi kwahariwe abagore n’abakobwa, twumvise tugomba kubatera inkunga kugira ngo bumve ko bagomba kujya mu mirimo iyo ari yo yose ibabyarira inyungu harimo n’iyo yitirirwa abagabo.”

Ni igikorwa cyishimiwe n’abagenerwabikorwa barimo na Iratuzi Jeanne D’Arc uvuga ko usibye ko gutwara moto ari impano ye ariko “izanandinda kuba nasabiriza cyangwa kujya mu bindi bitari byiza nshaka amafaranga.”

Uwamahoro Rose we ngo iki gikoresho kizanamufasha kwerekana ko gutwara moto atari iby’igitsina gabo gusa, bikazagaragazwa n’umusaruro azakura mu gutwara abagenzi kuko abantu “bagomba kumva ko abagore bashoboye. Tuzerekana itandukaniro”

SUL igitangira iyi gahunda yatangiranye n’abagore n’abakobwa 120. Babanza guhabwa amahugurwa y’amezi icyenda ku bijyanye n’ubwikorezi butangiza ikirere n’andi masomo yo kwiteza imbere, nyuma bakajya gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu utsinze agahabwa moto.

Umuyobozi muri SUL ushinzwe ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi Jerry Ndayishimiye yavuze ko bakataje mu gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo hongerwe umubare ndetse ubutaha hazaboneke moto zirenga 20 kuko gahunda yabo ari ugufasha igihugu kwimakaza iterambere ribungabunga ibidukikije.

Kuri ubu mu rwego rwo gutwara ibintu n’abantu, abagore bagize 2.7%, ibigaragaza icyuho gikomeye.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi Ngayaboshya Silas, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga kuko igituma icyo cyuho cyiyongera ari imyumvire.

Ati “Uyu ni umusanzu wo kugira ngo umubare uzamuke kuko kubona aba batwara moto bizatuma n’abandi bagenzi babo bumva ko bishoboka. Impano barazifite icyangombwa ni ukuzorosora izo mpano hanyuma tukabubakira n’ubushobozi.”

Aba bakobwa n’abagore bahawe moto ni abanyamuryango b’ishyirahamwe ‘Zamuka Mugore’ iterwa inkunga na SUL.

Umuyobozi wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire yashimishijwe n'uko abagore n'abakobwa bahawe moto babyinnye mu kwishimira inkunga batewe
Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi Ngayaboshya Silas yasabye abahawe moto kuzibyaza umusaruro
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana (iburyo) ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru BK Foundation, Ingrid Karangwayire
Habyarimana yavuze ko moto zahawe abagore n'abakobwa zigamije kubateza imbere
Ni moto zidahumanya ikirere
Ni moto bahawe nk'inkunga ntabwo bazazishyura
Berekanye ko bafite ubuhanga mu bijyanye no gutwara moto
Uretse moto, abagore n'abakobwa bahawe n'impamyabushobozi zerekana ko bahuguriwe ibijyanye n'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana acinya akadiho n'umukobwa wahawe moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages