Iyi nkongi y’umuriro yafashe ku gice kibarizwa mu Mudugudu wa Gakenke mu Kagari ka Ruconsho, Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, bikekwa ko yatewe n’uwitwa Twizerimana Theophile usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe yifashishije ikibiriti ubwo yari ari kotsamo ikigori anavuga ko ari gushakira abaturage imirima yo guhingamo kuko ngo iki gishanga gipfa ubusa.
Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ahagana saa yine z’ijoro, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu icyo bari gukora cyihutirwa ari ukazimya iyi nkongi nyuma y’aho baza kumenya neza icyayiteye n’ahamaze kwangirika kuko umuriro wo wari ukomeje.
Yagize ati " Ubu ni ho turi gukurikirana turi kumwe n’abaturage bari kuzimya, turacyakurikirana kuko dushishikajwe no kuzimya, ntabwo twari twamenya intandaro ibindi by’inkomoko n’ubuso bumaze kwangirika byo turaza kubimenya mu kanya nyuma yaho, gusa hari icyizere ko biza kuzima."
Byasabye igihe cy’amasaha agera kuri icyenda kugira ngo iyi nkongi y’umuriro izimywe, kuko byageze saa munani z’ijoro uyu muriro uzimijwe ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage.
Kugeza kuri ubu usibye izo hegitari zibarirwa muri 25 zakongotse nta kindi iyi nkongi yangije cyangwa ngo hagire uyigwamo uretse ko hakekwa ko hashobora kuba hari inyamaswa zaba zahiriyemo kuko iki gishanga cy’urugezi kiri mu bikomye kikaba ari icumbi ry’urusobe rw’ibinyabuzima.
Igishanga cy’urugezi ni isoko ibyara ibiyaga bya Burera na Ruhondo byo mu Ntara y’Amajyaruguru ari na byo biturukaho ingomero z’amashanyarazi za Ntaruka na Mukungwa bitanga umuriro ungana na Megawati zirenga 22 z’amashanyarazi mu Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!