00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu myaka 75 ku Isi ikiyaga cy’amazuku cyavukiye mu kirunga cya Nyamuragira

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 29 November 2014 saa 08:35
Yasuwe :

Abashakashatsi bavumbuye ikiyaga cy’amazuku mu kirunga cya Nyamuragira cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni nyuma y’imyaka 75 nta kirunga kiremamo icyo kiyaga ku Isi.
Amazuku ni igikoma gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi. Kiba gishyushye bikabije, iyo cyarushije imbaraga ubutaka kibukubita kizamuka bikabyara ikirunga.
Umushakashatsi Benoit Smets avuga ko mu mukugiro w’ikirunga cya Nyamuragira hagaragara amazuku adashira ariyo bita “Ikiyaga cy’Amazuku” (Lava (…)

Abashakashatsi bavumbuye ikiyaga cy’amazuku mu kirunga cya Nyamuragira cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni nyuma y’imyaka 75 nta kirunga kiremamo icyo kiyaga ku Isi.

Amazuku ni igikoma gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi. Kiba gishyushye bikabije, iyo cyarushije imbaraga ubutaka kibukubita kizamuka bikabyara ikirunga.

Umushakashatsi Benoit Smets avuga ko mu mukugiro w’ikirunga cya Nyamuragira hagaragara amazuku adashira ariyo bita “Ikiyaga cy’Amazuku” (Lava Lake).

Ati” Akayaga gato kirirwa gatogota karabura kakongera kakagaruka dukeka ko kazakura kakaba nk’ako muri Nyiragongo mu myaka iza.”

Ikirunga cya Nyamuragira

Nyamuragira na Nyiragongo bigize uruhererekane rw’ibirunga ku mupaka wa Congo n’u Rwanda. Ibyo birunga biri muri bike ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku.

Amazuku ya Nyamuragira yari yarakamye mu 1938 ubwo amazuku yashokaga muri kilometer 30 akagera ku kiyaga cya Kivu.

Abashakashatsi bari bavuze ko icyo kiyaga kizavuka kuva muri Werurwe 2012 ubwo Nyamuragira yarukaga mu mitingito myinshi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages