Ni umuhango wizihirijwe mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango. Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya 16 ku rwego rw’Isi. Wizihizwa buri wa 18 Nzeri 2025.
Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku kwita ku mugano nk’igiti gitanga ibisubizo haba mu kwimakaza udushya dushingiye ku mitako.
Ecoplanet Bamboo Rwanda yashimiwe uruhare rwayo mu kubungabunga ibidukikije. Hagaragajwe ko uyu muryango wabashije gusubiranya ubutaka bwa hegitari 1600 bubarizwa ku nkombe z’imugezi yo mu turere umunani.
Mu Karere ka Ruhango hasubiranyijwe ubutaka bwari ku buso bungana na hegitari 307 bubarizwa ku nkombe z’umugezi, bwateweho imigano. Hatanzwe akazi ku bantu 1000, hakorwa uturima tw’igikoni 60 mu gufasha kurwanya imirire mibi.
Ecoplanet Bamboo Rwanda kandi yafatanyije n’abaturage mu gukora ubuhinzi bugezweho bufasha mu kugarurira ubutaka umwimerere wabwo bikorewe kuri hegitari zirindwi zo mu Murenge wa Bweramana.
Uyu muryango kandi wafashije abahinzi 270 mu buryo butandukanye buzamura imibereho yabo, havugururwa inzu eshanu z’imiryango itishoboye hubakwa inzu yifashishwa n’irerero n’ibindi.
Umuyobozi wa EcoPlanet Bamboo Rwanda, Sharon Higiro Umuratwa yavuze ko uyu muryango washinzwe n’Abanyarwanda wiyemeje guteza imbere umugano hagamijwe kubungabunga inkombe z’imigezi no guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Ruhango.
Yashimiye abo mu Ruhango batakwemye kugaragariza uyu muryango ubufatanye mu myaka itatu ishize, bigafasha mu kuvugurura ubutaka buri ku buso bwa hegitari 307.
Yashimiye inzeho zitandukanye zita ku bidukikisha zirimo Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyibarizwamo.
Visi Meya w’Akarere ka Ruhango Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yagaragaje uburyo uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage binyuze mu kurwanya isuri mu mirima yabo, anagaragaza ko kubungabunga umugano ari ngombwa kuko utanga amahirwe menshi y’imibereho.
Remy Songa wari uhagarariye Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, yagaragaje uburyo umugano ufasha cyane mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe mu kugabanya imyuka yanduye, kurwanya isuri n’inkangu.
Ni mu gihe Divine Cyambarantama, wari uhagarariye Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) yasabye abaturage ba Ruhango gukomeza kubungabunga umugano anashimira Ecoplanet ikomeje gutanga umusanzu wayo mu kubungabunga ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!