Imyiteguro y’ubuhinzi bw’iyi migano yatangiriye ku kuyirerera mu ruhumbikiro rwo mu gishanga cya Mulindi kugeza igihe igeze ku kigero cyo guterwa. Kuri ubu hari gukorwa imirimo yo gucukura imyobo izaterwamo ku mikoki no ku migezi ya Rubaya na Yaramba hagamijwe kurwanya isuri no gufata ubutaka bwajyaga butwarwa n’iyi migezi mu gihe cy’imvura.
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, Fonerwa, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko mu gihe iyi migano izaba yeze izakorwamo ibikoresho bitandukanye bikenerwa kandi bazakomeza gukorana n’impuguke ngo imwe muri yo izajye itunganywa inaribwe.
Yagize ati “ Iyi migano igihe izaba yeze izakorwamo ibikoresho bitandukanye byo mu nzu no mu mitako. Kubera ko mu bwoko bw’imigano tuzatera harimo uburibwa aribwo Bambusa polymorpha na Bambusa textilis, kandi haribwa utugano tukiri duto tugishibuka, Turateganya gukorana n’abahanga bayimenyereye cyane cyane abo mu bihugu iyi migano ikoreshwa nk’u Bushinwa."
Yakomeje agira ati “Duteganya ko bazatwigisha uburyo bwo kuyitunganya kugira ngo iribwe, hanyuma tukareba uburyo yabyazwa umusaruro ikaba kimwe mu bisubizo byinshi umushinga Green Gicumbi uzatanga mu kwihaza mu biribwa.”
Kagenza yasabye abaturage kumva ko ibi bikorwa by’uyu mushinga ari ibyabo bakabirengera kuko bibateza imbere.
Ati "Abaturage turabasaba gukunda ibikorwa by’umushinga bakabigira ibyabo kuko umushinga nurangira nibo bazabisigarana mu nshingano. Ni byiza ko bagira uruhare runini mu ku bungabunga ibiri kubakorerwa mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye.”
Umushinga Green Gicumbi ukora ibikorwa bitandukanye harimo ibyo kurwanya isuri ukora amaterasi, kubakira imikoki, gutunganya ibishanga, ibiraro bifasha abahinzi, ubuhinzi bwihanganira imihindagurike y’ibihe, gutera no gusazura amashyamba, kugabanya ibicanwa ndetse no gukoresha ingufu neza.
Uyu mushinga kandi wubakira abatishoboye batuye mu manegeka, ugatanga amahugurwa ajyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Byitezwe ko mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara, uzakoresha amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 32 yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe, Green Climate Fund, (GCF) ukazakorerwa mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!