00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Minisitiri Mujawamariya yakebuye abaturage ku kubungabunga amashyamba

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 25 March 2023 saa 06:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yifatanyije n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi mu kwizihiza umunsi mpuzamahana w’amashyamba amazi n’ubumenyi bw’ikirere, abasaba kubibungabunga.

Mu Karere ka Gicumbi ni ho hizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023.

Ni umunsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba ni ubuzima, Tubungabunge amazi agere kuri bose, tubungabunge ikirere n’umutungo kamere w’amazi nk’inyungu zizabera nziza abazatura isi mu bihe bizaza."

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya yashimye uruhare abaturage bafite mu gutera amashyamba mu gihugu by’umwihariko aburira abatuye Intara y’Amajyaruguru kwirinda kuyonona.

Yagize ati "Intara y’Amajyaruguru nimudahindura imikorere n’imiturire imisozi iriho ishobora kuzamanukira mu mazi mugashiduka mwageze mu Misiri".

Yakomeje avuga ko Akarere ka Gicumbi gashobora gutakaza ubutaka 47% bukamanuka mu mazi, Rulindo igatakaza 67% by’ubutaka bikajya mu mazi. Gakenke bashobora gutakaza 71% by’ubutaka, Musanze bagatakaza 35% by’ubutaka na Burera ni 57% bashobora gutakaza ubutaka bugatwarwa n’amazi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yagarutse ku bikorwa byinshi bimaze kugerwaho, ku bufatanye bw’abaturage n’umushinga wa Green Gicumbi, usazura amashyamba, ugafasha abaturage guhinga mu mirima barwanya isuri.

Yagaragaje ko uyu mushinga wafashishije mu guhinga amaterassi y’ indinganire n’ ibikorwa byo kubakira abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka no gutanga akazi ku baturage.

Yagize ati " Dufite imiterere y’ imisozi miremire, niyo mpamvu dutera amashyamba, ariko tunazirikane ibiti bivanze n’ imbuto. Kurwanya isuri tugeze heza kandi turakomeje, gusa bishobotse kubera ibikorwa byinshi umushinga Green Gicumbi wagejeje ku baturage b’Akarere ka Gicumbi, wakorera mu Ntara y’Amajyaruguru yose".

Uyu munsi waranzwe no gutera ibiti bivanze n’imbuto bingana na 8150 byatewe ku buso bungana na hegitari 3,5. Ibyakozwe uyu munsi byahawe agaciro kangana na 2,350 000 Frw.

Minisitiri Mujawamariya yakebuye abaturage abasaba kubungabunga amashyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages