Ibikorwa byo gutunganya ibi bishanga bya Kibumba, Gikondo, Rugenge rw’Intare na Nyabugogo biri kugirwamo uruhare na Real Contractors Limited ku bufatanye na NPD, Sosiyete nayo ikora ubwubatsi mu Rwanda.
Ibishaga byose biri kuvugururwa biri ku buso bwa hegitari 491. Icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 162, icya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131, icya Kibumba kiri ku buso bwa hegitari 68 n’icya Rugenge-Rwintare gifite hegitari 65.
Umuyobozi Mukuru wa Real Contractors Limited, Bugingo Fred yavuze ko ibi bishanga bari kubitunganya ku buryo birwanya imyuzure mu Mujyi wa Kigali, bikabungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bikayungurura amazi abijyamo.
Ati “Uburyo turi gutunganyamo uyu mushinga w’ibishanga ni uburyo buzafasha Umujyi wa Kigali gukumira imyuzure kubera ko hajyaga hakunda kubaho ibibazo by’imyuzure cyane cyane hano muri Nyabugogo ndetse no mu bindi bice byo muri uyu mujyi.”
Bugingo yavuze ko kugira ngo ibi bishanga bibungabunge ibidukikije, mu gihe cyo kubaka bagiye bateganya uburyo bwo kuvangura amazi n’imyanda ikunze guturuka mu mazi y’imvura no mu nkengero z’ibishanga.
Ati “Twagiye twubaka dushyiramo ibiyunguruzo bifata imyanda mu mazi kubera ko imyanda myinshi usanga ituruka mu mazi.”
Muri rusange Real Contractors Limited ku bufatanye na NPD imaze gushyiraho ibiyunguruzo bifata imyanda bigera ku 142, igishanga cya Gikondo kizaba gifite ibigera kuri 24, 16 mu cya Kibumba, 48 mu cya Rugenge-Rwintare na 30 mu cya Nyabugogo.
Igishanga cya Gikondo cyahawe umwihariko wo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashyirwamo amasomero, restaurant ndetse hazaba ari n’ahantu ho kuruhukira.
Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara na Gikondo. Cyagenewe kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.
Ni mu gihe Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyizwemo ahantu hagenewe ubusitani bw’indabo, hari inyubako izajya igaragarizwamo ibijyanye n’uburobyi mu Rwanda.
Igishanga cya Nyabugogo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ubuyobozi bwa Real Contractors Limited bugaragaza ko kuva imirimo yo gutunganya ibishanga itangiye hari inyamaswa zamaze kubisubiramo.
Muri rusange Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA hamwe na Minisiteri y’Ibidukikije ni bo batanze akazi kuri izi sosiyete ko kubaka ibi bishanga.
Amafoto: Rugamba Alpha Bruno



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!