Byatangarijwe muri GS Gasogi mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, aho umuryango Save Generations Organization (SGO) wifatanyije n’abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi barerera muri icyo kigo kwizihiza uyu munsi, hanaterwa ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Habanje guterwa ibiti nk’uburyo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije cyane cyane hagendewe no ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.
Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu yavuze ko iterambere rirambye ritagerwaho, hatabayeho kubungabunga ibidukikije.
Ati “Tuzirikana neza ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho ari uko abagabo n’abagore baba bafatanyije, kandi tuzirikana ko igihe tutabungabunze ibidukikije ngo duhangane n’impinduka z’ibihe, byatugora kugera kuri rya terambere rirambye twifuza. Niyo mpamvu rero uyu munsi twawizihije by’umwihariko mu kigo cya G.S Gasogi, kugira ngo dushishikarize umukobwa w’uyu munsi nk’umugore w’ejo, umuhungu w’uyu munsi nk’umugabo w’ejo, guharanira rya terambere rirambye rigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Save Generations Organization isanzwe ikorera muri GS Gasogi mu bijyanye no kongerera ubumenyi abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere. Nyinawumuntu yavuze ko ari ibikorwa bazakomeza.
Ati “Abahungu n’abakobwa bombi tubongerera ubumenyi ku buzima bw’imyororokere hagamijwe gufatanya mu gukumira ikibazo cy’inda z’imburagihe ku bana b’abakobwa. Iyo tubihuje n’uyu munsi bifite aho bihurira kuko imihindagurikire y’ibihe ifite aho ihurira n’imihindagurikire y’umubiri. Iyo twabashije kubungabunga aho turi bituma tubasha no kubungabunga imibiri yacu, ndetse bikajyana no kugera byihuse kuri rya terambere rirambye twifuza.”
Yongeyeho ko ibimaze kugerwaho mu guteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire mu Rwanda, bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza.
Umuyobozi wa GS Gasogi, Clemence Nahayo yavuze ko kwita ku bidukikije ku munsi wahariwe abagore, ari isomo rikomeye ku banyeshuri b’abahungu n’abakobwa.
Ati “Twabonye ko umugore afite uruhare runini rw’icyo yakora aharanira iterambere ndetse yita no ku mihindagurikire y’ibihe, kuba twahuje uyu munsi na Save Generations Organization ni uko dushaka kwereka abana b’abahungu n’abakobwa turera ko bafite uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.”
Murekatete Emretha, umubyeyi akaba n’umurezi kuri GS Gasogi, yavuze ko inyigisho bahawe zigiye kubafasha mu iterambere.
Ati “Twanezerewe cyane kuri uyu munsi kuko twahurijwe hamwe n’abatware bacu n’abana bacu, tugira ubufatanye mu gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije ndetse tubona ko ubwuzuzanye n’uburinganire bifite uruhare rukomeye mu iterambere rirambye. Tuzakomeza kubungabuga ibidukikije ndetse tubishishikarize n’abana turera.”
Umunyeshuri witabiriye uyu munsi, Uwamahoro Diane wiga muri GS Gasogi mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko kwizihiza umunsi w’umugore byamusigiye imbaraga no kwigirira icyizere.
Ati “Ubusanzwe twumvaga ko mu minsi ya kera abagore nta jambo bari bafite, ko ntacyo bashoboraga kuba bakora, numva ko byabaga imbogamizi ndetse zagira ingaruka ku iterambere ry’umwana w’umukobwa nkanjye. Kuri ubu uburinganire n’ubwuzuzanye ni ngombwa kuko dufatanije twagera ku iterambere rirambye, uyu munsi kandi wanyeretse ko dukeneye kubaho neza, dukeneye umwuka mwiza duhumeka.”
Umukozi w’Umuryango wita ku kubungabunga ibidukikije, ANA Rwanda, Uwizeyimana Dieudonne, yavuze ko kwizihiza umunsi w’umugore haterwa ibiti, bifite igisobanuro gikomeye.
Ati “Igikorwa cyabaye uyu munsi ni igikorwa cyiza kizagira akamaro ejo hazaza, cyane cyane ko tuzi akamaro k’igiti, ko gikurura umwuka mwiza duhumeka, kivamo imiti n’ibindi. Twizeye ko hazavamo umusaruro mwiza mu gihe kizaba cyakuze, kandi kizagira uruhare rukomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Save Generations Organization kandi yageneye G.S Gasogi ibikoresho bizifashishwa mu kuvomerera no gukurikirana imikurire y’ibiti byatewe. Uyu muryango usanzwe ufite ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe mu turere nka Nyagatare, aho bafasha abagore n’urubyiruko gukora Imbabura na briquettes zisimbura inkwi, hirindwa imyotsi yangiza ikirere.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!